Ibyibutswa ku bihereranye n’Urwibutso
Muri uyu mwaka, kwizihiza Urwibutso bizaba ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata. Abasaza bagomba kwita kuri ibi bikurikira:
◼ Mu kugena igihe cy’iteraniro, mukore uko mushoboye kose kugira ngo ibigereranyo bitazatambagizwa izuba ritararenga.
◼ Buri wese, hakubiyemo n’utanga disikuru, agomba kumenyeshwa igihe nyacyo n’aho Urwibutso ruzizihirizwa.
◼ Hagomba kuba hateguwe umugati na divayi bikwiriye.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1985, ku ipaji ya 17, mu Gifaransa.
◼ Amasahani, ibirahuri n’ameza bikwiriye, hamwe n’igitambaro cy’ameza bigomba kuzanwa mu nzu kandi bigashyirwa mu mwanya wabyo hakiri kare.
◼ Inzu y’Ubwami cyangwa ahandi hantu hazabera iryo teraniro hagomba gusukurwa mu buryo bunonosoye mbere y’igihe.
◼ Abakira abantu n’abazatambagiza ibigereranyo bagomba gutoranywa kandi bagahabwa mbere y’igihe amabwiriza ahereranye n’inshingano zabo, uburyo bukwiriye bagomba gukurikiza mu kuzisohoza no kuba bagomba kwambara kandi bakirimbisha mu buryo bwiyubashye.
◼ Hagomba gukorwa gahunda zo kugeza ibigereranyo ku muntu uwo ari we wese wo mu basizwe waba ari ikimuga akaba adashobora kugera aho hantu.
◼ Mu gihe amatorero arenze rimwe yaba ari bukoreshe Inzu y’Ubwami imwe, agomba kubyumvikanaho neza kugira ngo yirinde umubyigano utari ngombwa mu muryango binjiriramo, mu nzira nyabagendwa n’aho bahagarika imodoka. Aho bishoboka, ni byiza guteganya iminota 45 hagati y’iteraniro n’irindi.