ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/03 p. 7
  • Ibyibutswa ku bihereranye n’Urwibutso

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyibutswa ku bihereranye n’Urwibutso
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Ibisa na byo
  • Ibyibutswa ku Bihereranye n’Urwibutso
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Ibyibutswa Ku Bihereranye n’Urwibutso
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Ibyibutswa ku Bihereranye n’Urwibutso
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Ibyibutswa Bihereranye n’Urwibutso
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
km 3/03 p. 7

Ibyibutswa ku bihereranye n’Urwibutso

Muri uyu mwaka, kwizihiza Urwibutso bizaba ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata. Abasaza bagomba kwita kuri ibi bikurikira:

◼ Mu kugena igihe cy’iteraniro, mukore uko mushoboye kose kugira ngo ibigereranyo bitazatambagizwa izuba ritararenga.

◼ Buri wese, hakubiyemo n’utanga disikuru, agomba kumenyeshwa igihe nyacyo n’aho Urwibutso ruzizihirizwa.

◼ Hagomba kuba hateguwe umugati na divayi bikwiriye.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1985, ku ipaji ya 17, mu Gifaransa.

◼ Amasahani, ibirahuri n’ameza bikwiriye, hamwe n’igitambaro cy’ameza bigomba kuzanwa mu nzu kandi bigashyirwa mu mwanya wabyo hakiri kare.

◼ Inzu y’Ubwami cyangwa ahandi hantu hazabera iryo teraniro hagomba gusukurwa mu buryo bunonosoye mbere y’igihe.

◼ Abakira abantu n’abazatambagiza ibigereranyo bagomba gutoranywa kandi bagahabwa mbere y’igihe amabwiriza ahereranye n’inshingano zabo, uburyo bukwiriye bagomba gukurikiza mu kuzisohoza no kuba bagomba kwambara kandi bakirimbisha mu buryo bwiyubashye.

◼ Hagomba gukorwa gahunda zo kugeza ibigereranyo ku muntu uwo ari we wese wo mu basizwe waba ari ikimuga akaba adashobora kugera aho hantu.

◼ Mu gihe amatorero arenze rimwe yaba ari bukoreshe Inzu y’Ubwami imwe, agomba kubyumvikanaho neza kugira ngo yirinde umubyigano utari ngombwa mu muryango binjiriramo, mu nzira nyabagendwa n’aho bahagarika imodoka. Aho bishoboka, ni byiza guteganya iminota 45 hagati y’iteraniro n’irindi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze