Agasanduku k’ibibazo
◼ Ni gute dushobora kubahiriza igihe cyagenewe amateraniro y’itorero?
Iyo tubwira incuti zacu inkuru ishimishije, igihe gishira mu kanya nk’ako guhumbya. Ku bw’ibyo, kubahiriza igihe cyagenewe inyigisho runaka mu materaniro bishobora kugorana. Ni iki cyabidufashamo?
Gutangirira igihe. Igihe abagize itorero bose bagiye guteranira hamwe, byaba byiza kubasaba kujya mu myanya yabo hasigaye umunota umwe cyangwa ibiri, bityo amateraniro agatangira ku gihe cyagenwe, kandi mu buryo bufite gahunda (Umubw 3:1). Amateraniro akorwa mu matsinda mato, wenda nka porogaramu yo kujya kubwiriza, nta mpamvu yo kuyatinza bitewe no gutegereza abaza bakererewe.
Jya utegura mu buryo bunonosoye. Uburyo bwagufasha kutarenza igihe, ni ugutegura mbere y’igihe. Jya umenya neza intego y’inyigisho uzatanga. Jya utoranya ingingo z’ingenzi maze uzitsindagirize. Jya wirinda gutandukira ngo ujye ku bitekerezo bitari iby’ingenzi. Jya utanga ikiganiro cyoroheje. Niba kirimo ibyerekanwa cyangwa kugira icyo ubaza abantu runaka, mujye mubyitoza hakiri kare. Uko bigushobokera kose, ujye ureba igihe ikiganiro cyawe kizamara mu gihe ugitegura mu ijwi ryumvikana.
Jya ugabanya ibyiciro mu nyigisho yawe. Waba uri butange disikuru cyangwa ikiganiro ugirana n’abateze amatwi, kugabanya ibyiciro mu nyigisho uri butange bishobora kugufasha. Jya ugena igihe uri bumare kuri buri cyiciro, maze ucyandike iruhande ku rupapuro wateguriyeho. Hanyuma, jya ucungana n’icyo gihe mu gihe utanga inyigisho. Mu kiganiro ugirana n’abateze amatwi, jya wirinda kugwa mu mutego wo gutinda ku byiciro bibanza, ibyo bikaba byatuma uhushura igihe ugeze ku bitekerezo biremereye biza hanyuma. Abayobora icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi bagomba gusigaza igihe gihagije cyo gusuzuma agasanduku k’isubiramo kaba kari ku mpera. Bagomba no kuba maso kugira ngo batarya igihe cyagenewe indirimbo n’isengesho bisoza.
Soza ku gihe. Iyo amateraniro agizwe n’ibiganiro byinshi, wenda nko mu Iteraniro ry’Umurimo, buri wese utanga ikiganiro agomba kumenya igihe ikiganiro cye gitangirira n’igihe kirangirira. Ni iki cyakorwa se mu gihe amateraniro agiye kurenza igihe? Umuvandimwe umwe cyangwa benshi bashobora gucungura igihe bibanda ku ngingo z’ingenzi gusa, izitari ngombwa cyane bakazihorera. Gushobora gukora ibyo ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu ari umwigisha w’umuhanga.
Natwe abateze amatwi, dushobora kunganira umuvandimwe uyobora dutanga ibitekerezo bigufi kandi bigusha ku ngingo. Muri ubwo buryo, twese dushobora kugira uruhare mu gutuma amateraniro akorwa neza “uko bikwiriye, no muri gahunda.”—1 Kor 14:40.