Amabwiriza agenewe abatanga ibiganiro byo mu Iteraniro ry’Umurimo
Guhera kuri iyi nomero y’Umurimo Wacu w’Ubwami, muri porogaramu y’Iteraniro ry’Umurimo hagiye kujya hakoreshwa amagambo make kandi yumvikana. Aya mabwiriza akurikira hamwe n’ibyo twibutswa biraduha ibisobanuro byumvikana kandi bihuje n’igihe by’ibyavuzwe mu ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Uko wategura Iteraniro ry’Umurimo” yasohotse mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Gicurasi 2009.
◼ Disikuru: Iyi iba ari disikuru ishingiye ku gitabo mwarangiwe. Abateze amatwi ntibatanga ibitekerezo. Utanga iyo disikuru yagombye gutsindagiriza ibitekerezo byafasha itorero cyane kurusha ibindi.
◼ Ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo: Iki kiganiro kiyoborwa nk’uko Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kiyoborwa. Ukiyobora avuga amagambo make yo gutangira, hanyuma akaza no kuvuga amagambo make cyane yo gusoza. Abaza ibibazo byose bya paragarafu zose. Yagombye kwirinda kuvuga amagambo menshi. Imirongo y’Ibyanditswe y’ingenzi ishobora gusomwa mukurikije uko igihe kibibemerera. Paragarafu ntizigomba gusomwa keretse gusa hatanzwe amabwiriza avuga ko zigomba gusomwa.
◼ Ikiganiro: Iyi ni disikuru abateze amatwi bajya banyuzamo bagatanga ibitekerezo. Icyo kiganiro si disikuru gusa, kandi nta n’ubwo cyose kiyoborwa mu bibazo n’ibisubizo.
◼ Ibyerekanwa no kugira icyo ubaza abantu runaka: Iyo umuvandimwe uyobora ikiganiro yahawe amabwiriza y’uko hari butangwe icyerekanwa, aba agomba gushaka abatanga icyo cyerekanwa; si we ubwe ugomba kugitanga. Yagombye gutoranya abantu babishoboye kandi b’intangarugero kugira ngo abe ari bo bagitanga. Igihe bishoboka, yagombye kubibamenyesha mbere y’igihe. Si byiza ko akoresha ababwiriza bashya kandi bataraba inararibonye kugira ngo berekane uko umurimo ugomba gukorwa, agira ngo gusa abahe uburyo bwo kugera kuri platifomu. Icyakora bamwe muri bo bashobora kuba ba nyir’inzu. Ababwiriza batanga icyerekanwa bagombye kureba abateranye. Abagira icyo babazwa bagomba gutanga ibitekerezo bari kuri platifomu aho kuba bari mu myanya bicayemo. Abatanga ibyerekanwa n’abagira ibyo babazwa bagombye kubyitoza. Umuvandimwe abonye ko amateraniro agiye kurenza igihe bityo ikiganiro cye akaba agomba kukigira kigufi, yagombye kwirinda gukuramo ibyerekanwa cyangwa kugira icyo abaza abantu runaka. Abakozi b’itorero bagombye kubanza kubaza umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza cyangwa undi musaza mbere yo gutoranya abatanga ibyerekanwa.
Niba hari ikiganiro gifite amabwiriza yihariye, ayo mabwiriza agomba gukurikizwa uko ari. Abavandimwe nibatanga ibiganiro byo mu Iteraniro ry’Umurimo bakurikije amabwiriza yavuzwe haruguru, bazagira uruhare mu gutuma Iteraniro ry’Umurimo riyoborwa “mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda.”—1 Kor 14:40.