ISOMO RYA 51
Kubahiriza igihe, ugenera buri ngingo igihe gikwiriye
NUBWO muri disikuru zawe ugomba gushishikazwa mbere na mbere no gutanga inyigisho nziza, ntukirengagize ko ugomba no kubahiriza igihe. Amateraniro yacu afite igihe kizwi agomba gutangiriraho n’igihe agomba kurangirira. Kugira ngo ibyo bigerweho, hakenewe ubufatanye bw’abantu bose baba bafite ibiganiro.
Mu bihe bya Bibiliya, abantu babonaga ubuzima mu buryo butandukanye n’uko abantu babubona muri iki gihe mu bihugu byinshi. Abantu babaraga igihe bagenekereje, “mu gitondo,” “ku manywa y’ihangu,” cyangwa “nimugoroba” (Itang 24:11; 43:16; 1 Abami 18:26). Nta mpamvu babaga bafite yo guhangayikishwa no kubahiriza igihe mu bikorwa byabo bya buri munsi. Hari abantu mu duce tumwe na tumwe tw’isi bakibona iby’igihe batyo.
Icyakora, n’iyo twaba tutita cyane ku birebana no kubahiriza igihe, bitewe wenda n’umuco wo mu karere dutuyemo cyangwa impamvu zacu bwite, kwitoza kubona igihe mu buryo bukwiriye bishobora kutugirira akamaro. Iyo hari abantu benshi bari butange ibiganiro muri porogaramu, buri wese aba asabwa kubahiriza igihe yagenewe. Ihame rigira riti “byose bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda,” rishobora rwose kwerekezwa ku byo kubahiriza igihe mu biganiro bitangwa mu materaniro yacu.—1 Kor 14:40.
Uko wakubahiriza igihe. Ibanga ryo kubigeraho ni ugutegura. Ubusanzwe, impamvu ituma abantu batubahiriza igihe ni uko baba batafashe igihe gihagije cyo gutegura. Bishobora no guterwa n’uko biyizeye bikabije. Cyangwa se, bakaba barateguye ku munota wa nyuma. Kugira ngo wubahirize igihe, ugomba mbere na mbere gufatana uburemere ikiganiro cyawe kandi ukiyemeza kugitegura neza.
Mbese ikiganiro cyawe cyaba ari icyo gusoma? Banza usubiremo ibivugwa mu Isomo rya 4 kugeza ku rya 7, ku bihereranye no kuvuga udategwa, kuruhuka aho bikwiriye, gutsindagiriza amagambo uko bikwiriye no gutsindagiriza ibitekerezo by’ingenzi. Hanyuma, genda ushyira mu bikorwa izo nama mu gihe witoza gusoma mu ijwi ryumvikana ibyo uzasoma. Reba uko igihe ukoresha kingana. Mbese, waba ukeneye gusoma wihuta kugira ngo wubahirize igihe wagenewe? Ibintu bitari iby’ingenzi cyane ushobora kubisoma wihuta, ariko wagera ku bitekerezo by’ingenzi, ugakomeza kuruhuka aho bikwiriye kandi ugasoma witonze kugira ngo ubitsindagirize. Bisome kenshi. Uko urushaho kubisoma udategwa, ni na ko kubahiriza igihe bizarushaho kukorohera.
Mbese, uzatanga ikiganiro cyawe wifashishije ibitekerezo wateguye ku rupapuro? Kubahiriza igihe ntibisaba ko wandika ibintu byinshi cyane, ku buryo bisa n’aho wandukuye ibintu byose uzavuga. Igihe wasuzumaga Isomo rya 25, witoje gukoresha ubundi buryo bwiza kurushaho. Komeza kuzirikana izi ngingo eshanu zikurikira: (1) Tegura ibitekerezo byiza, ariko bitari byinshi cyane. (2) Menya ibitekerezo by’ingenzi ibyo ari byo, ariko ntufate mu mutwe interuro nzima. (3) Ku rupapuro wateguriyeho, andika igihe uteganya kumara kuri buri gice cya disikuru yawe, cyangwa igihe kizaba kimaze guhita nugera ku ngingo iyi n’iyi. (4) Mu gihe utegura, reba ibitekerezo bitari ngombwa ushobora kuvana muri disikuru yawe uramutse ubonye ko ugiye kurenza igihe. (5) Subiramo disikuru yawe witoza uko uzayitanga.
Gusubiramo uko uzatanga disikuru yawe ni iby’ingenzi. Mu gihe uyisubiramo, ubahiriza igihe wageneye buri gice cya disikuru yawe. Yisubiremo incuro nyinshi, kugeza igihe wubahirije igihe disikuru yawe yose yagenewe. Ntukagerageze kuvuga ibintu byinshi cyane. Kubera ko byagaragaye ko igihe umuntu akoresha atanga disikuru imbere y’abantu kiba kiruta icyo akoresha iyo ayisubiramo ari wenyine, mu gihe witoza ntukamaremo iminota yose, ahubwo jya wisigariza iminota y’ingoboka ushobora kwiyambaza igihe bibaye ngombwa.
Genera buri gice igihe gikwiriye. Kubahiriza igihe bijyanirana no kugenera buri gice cya disikuru igihe gikwiriye. Igihe kinini ugomba kukigenera gusobanura ingingo zawe z’ingenzi, kubera ko ari zo ziba zikubiyemo inyigisho. Igihe wageneye amagambo y’intangiriro kigomba kuba gihagije kugira ngo ugere ku ntego eshatu zavuzwe mu Isomo rya 38. Igihe wageneye gusobanura ingingo z’ingenzi ntikigomba kuba kirekire cyane ku buryo ubura igihe gihagije cyo gutanga umusozo ugira ingaruka nziza, ukurikije uko byavuzwe mu Isomo rya 39.
Imihati ushyiraho wubahiriza igihe neza, izatuma disikuru zawe zirushaho kuba nziza kandi bizagaragaza ko wubaha bagenzi bawe mufitanye ibiganiro muri iryo teraniro hamwe n’abagize itorero muri rusange.