Jya ufasha abana bawe kugira amajyambere mu murimo wo kubwiriza
1 Ababyeyi b’Abakristo bafite inshingano ikomeye yo gutoza abana babo umurimo wo kubwiriza guhera bakiri bato. Ibyo bishobora gukorwa mu buryo bwinshi. Hari abana baba bashobora kuvuga mu mutwe imirongo y’ibanze ya Bibiliya mbere y’uko bamenya no gusoma. Ibyo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku babateze amatwi. Uko abana bagenda bakura, ni na ko baba bashobora gukora byinshi mu murimo wo kubwiriza. None se ni gute mwebwe babyeyi mushobora gufasha abana banyu kwifatanya mu murimo wo kubwiriza? Murebe niba ibi bitekerezo bikurikira bishobora kugira icyo bibamarira.
2 Nyuma yo gusuhuza umuntu, ushobora kuvuga uti
◼ “Umuhungu wanjye, [vuga izina rye], afite umurongo w’Ibyanditswe ushishikaje yifuza kukubwira.” Uwo mwana wawe ashobora kuvuga ati “uwo murongo uboneka muri Yeremiya kandi wamfashije kumenya izina ry’Imana. [Asome cyangwa avuge mu mutwe Yeremiya 16:21.] Aya magazeti avuga ibintu Yehova azadukorera. Mbese nshobora kuyagusigira?” Ushobora gusoza ikiganiro usobanura aho amafaranga yo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose ava.
3 Cyangwa se ushobora kuvuga uti
◼ “Muraho. Ndatoza umukobwa wanjye, [vuga izina rye], kwita ku batuye muri aka gace. Hari ubutumwa bugufi bukubiye muri Bibiliya yifuza kubagezaho.” Ashobora kuvuga ati “uburyo bumwe nifuza gufashamo abantu, ni ukubagezaho ibyiringiro Bibiliya itanga by’igihe kizaza. [Asome cyangwa avuge mu mutwe ibikubiye mu Byahishuwe 21:4.] Aya magazeti asobanura ibintu Ubwami bw’Imana buzadukorera. Nuyasoma azagushimisha.”
4 Guhora ukoresha uburyo bworoheje bwo gutangiza ibiganiro bituma abana bagira icyizere cy’uko na bo bafite ubushobozi bwo kugeza ubutumwa bw’Ubwami ku bandi. Kujya ufata igihe cyo kubatoza kuvuga mu buryo bwumvikana bakoresheje ubunini bw’ijwi bukwiriye, bizabafasha kujya bakoresha ijwi rikwiriye mu mimerere itandukanye. Kwitegura neza hakiri kare no gushimira abakiri bato tubikuye ku mutima, bizabafasha kwatura ukwizera kwabo.
5 Inkunga nk’izo zatumye abakiri bato benshi buzuza ibisabwa, baba ababwiriza batarabatizwa. Mbega ibyishimo duterwa no kubona abana bacu bagira amajyambere mu murimo wa gikristo!—Zab 148:12, 13.