Kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose
1. Ni iki Abakristo ba mbere bakoze kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose?
1 Abigishwa ba mbere ba Yesu bifuzaga cyane gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Bakoreshaga uburyo bugira ingaruka nziza bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose. Kubera ko Ikigiriki cyari ururimi mpuzamahanga mu Bwami bw’Abaroma, abanditsi ba Bibiliya b’Abakristo bakoresheje Ikigiriki cyakoreshwaga na rubanda maze bandika Ibyanditswe byahumetswe. Nanone kandi guhera mu kinyejana cya kabiri n’icya gatatu I.C., ababwiriza b’abanyamwete bafashe iya mbere mu gukoresha kodegisi, ni ukuvuga igitabo cy’amapaji, kuyisoma bikaba byari byoroshye kurusha umuzingo.
2, 3. (a) Ni gute ubuhanuzi bwo muri Yesaya 60:16 busohozwa muri iki gihe? (b) Ni gute ikoranabuhanga rikoreshwa mu guteza imbere ugusenga kutanduye?
2 Gukoresha ikoranabuhanga: Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova yarahanuye ati ‘uzonka amashereka y’amahanga’ (Yes 60:16). Muri iki gihe, ubwo buhanuzi busohorezwa ku bagaragu ba Yehova, kuko bakoresha ubutunzi bw’agaciro bw’ayo mahanga bagateza imbere umurimo wo kubwiriza. Urugero, mu mwaka wa 1914, mbere y’uko ikoranabuhanga ryo kwerekana amashusho agenda kandi aherekejwe n’amagambo ryamamara hose, Abigishwa ba Bibiliya bo batangiye kwerekana “Photo-Drame de la Création.” Iyo sinema imara amasaha umunani irimo amashusho ya diyapozitive n’amashusho agenda arimo amabara yose n’amajwi, yagize uruhare rukomeye mu kubwiriza abantu babarirwa muri za miriyoni.
3 Muri iki gihe, ubwoko bw’Imana bukoresha imashini zicapa vuba cyane hamwe n’izikorana na orudinateri mu gucapa za Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zibarirwa mu magana. Bakoresha uburyo bwihuse bwo gutwara ibintu, bagakwirakwiza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu duce twa kure tw’isi, bityo bikagera ku bantu bo mu bihugu 235. Yehova yakoresheje umwuka we, ashishikariza abagaragu be gukoresha neza iryo koranabuhanga mu kugeza ukuri kwa Bibiliya ku bantu benshi cyane kurusha mbere hose.
4. Ni ibiki ababwiriza bamwe bahinduye mu mibereho yabo kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku bantu benshi?
4 Abagize ibyo bahindura: Nanone abasenga Imana by’ukuri bagiye baterwa inkunga yo kugira ibyo bahindura kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku bantu benshi. Hari benshi boroheje imibereho yabo kugira ngo bifatanye mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza. Bamwe barimutse bajya gukorera umurimo mu turere dukeneye cyane ababwiriza b’Ubwami. Abandi bo baguye umurimo wabo biga ururimi rw’amahanga.
5, 6. Ni iki twakora kugira ngo turusheho kugera ku bantu benshi cyane batuye mu ifasi yacu?
5 Nanone dushobora kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi tujya kubwiriza mu gihe abantu baba bari imuhira, kandi tukabwiriza ahantu bashobora kuboneka. Mbese niba abantu bo mu ifasi yawe badakunze kuba bari imuhira ku manywa, ntushobora guhindura gahunda yawe ukajya ubwiriza mu masaha ya nimugoroba? Mbese hari ahantu abantu benshi bahurira ku buryo ushobora kujya kubabwiriza? Waba se waragerageje kubwiriza kuri telefoni no mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi? Ese ujya ugerageza kubwiriza mu buryo bufatiweho?
6 Mbega igikundiro dufite cyo kwifatanya mu murimo ukomeye wo kubwiriza tumenyekanisha izina rya Yehova n’Ubwami bwe! Nimucyo dukomeze kugeza ukuri kurokora ubuzima ko mu Ijambo ry’Imana ku bantu benshi cyane uko bishoboka kose.—Mat 28:19, 20.