Jya ‘ukora byose ku bw’ubutumwa bwiza’
1. Ni iki umubwiriza w’Ubwami aba yifuza gukorera abandi, kandi se kuki?
1 Intumwa Pawulo yumvaga afite inshingano yo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza (1 Kor 9:16, 19, 23). Guhangayikishwa n’icyatuma abantu bamererwa neza iteka ryose, bituma natwe dushishikarira gukora uko dushoboye kose kugira ngo tubagezeho ubutumwa bwiza.
2. Ni ibihe bintu tuba twiteguye guhindura mu gihe tubwiriza, kandi se kuki?
2 Jya ubwiriza aho abantu bashobora kuboneka n’igihe bashobora kubonekeraho: Umurobyi w’umuhanga ntajya kuroba aho yumva ashaka cyangwa ngo ajyeyo mu gihe we yumva ko kimunogeye, ahubwo ajya kuroba ahashobora kuboneka amafi menshi kandi akajyayo mu gihe amafi ashobora kubonekeraho. Kubera ko turi “abarobyi b’abantu,” natwe dushobora kugira ibyo duhindura kuri gahunda zacu kugira ngo tubone abantu bo mu ifasi yacu, bityo dushimishwe cyane no kuroba “amafi y’ubwoko bwose” (Mat 4:19; 13:47). Mbese dushobora kubwiriza nimugoroba kugira ngo dusange abantu mu ngo zabo? Mbese dushobora kubwiriza mu muhanda kare mu gitondo? Pawulo yari afite intego yo ‘kubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye’ kandi yakoreshaga uburyo bwose abonye kugira ngo abigereho.—Ibyak 17:17; 20:20, 24.
3, 4. Ni gute twahuza uburyo bwacu bwo gutangiza ibiganiro n’ibyo abantu bo mu ifasi yacu bakeneye, kandi se bigira akahe kamaro?
3 Jya uhuza uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro n’ibikenewe: Incuro nyinshi abarobyi bahindura uburyo bakoresha kugira ngo bafate amafi y’ubwoko runaka. Ni gute twageza ku bantu bo mu ifasi yacu ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku buryo bwabashishikaza? Dushobora kugira icyo tuvuga ku ngingo ishishikaza abantu muri rusange maze tukabatega amatwi twitonze mu gihe bagira icyo bayivugaho (Yak 1:19). Kugira ngo tubashe kuganira na bo, dushobora kubabaza ibibazo bituma bavuga uko babona ibintu (Imig 20:5). Nitubigenza dutyo tuzashobora gutangiza ibiganiro mu buryo butuma ubutumwa bwiza bugera ku mutima abo tubwiriza. Pawulo ‘yabaye byose ku bantu b’ingeri zose’ (1 Kor 9:22). Kugira icyo duhindura ku buryo bwacu bwo gutangiza ibiganiro ni ikintu cy’ingenzi cyane cyadufasha kugera abantu ku mutima.
4 Mbega ukuntu kugeza ku bandi “inkuru z’ibyiza” bishimisha cyane (Yes 52:7)! Nimucyo tujye ‘dukora byose ku bw’ubutumwa bwiza’ kugira ngo tugere ku bantu benshi uko bishoboka kose.—1 Kor 9:23.