Mbese ushobora kugira icyo uhindura kuri gahunda yawe yo kubwiriza?
1. Kuki twagombye kugira icyo duhindura kuri gahunda yacu yo kubwiriza?
1 Twebwe Abakristo b’ukuri, twemeye itumira ridusaba kuba “abarobyi b’abantu” (Mat 4:19). Kimwe n’uko umurobyi abigenza, natwe nidushyiraho gahunda yo kubwiriza igihe abantu bashobora kubonekeraho, tuzagira icyo tugeraho mu murimo wacu wo kuroba abantu. Abantu benshi bakunze kuba bari mu rugo ku gicamunsi cyangwa nimugoroba. Akenshi ntibaba bahuze kandi bashobora kwemera kwakira abashyitsi. Mbese ushobora kugira icyo uhindura kuri gahunda yawe kugira ngo ubwirize icyo gihe?—1 Kor 9:23.
2. Ni ubuhe buryo twakoresha kugira ngo tugeze ubutumwa bwiza ku bantu benshi kurushaho?
2 Kubwiriza nimugoroba: Kwitegura mbere y’igihe kugira ngo tubashe kubwiriza mu masaha ya nimugoroba, bishobora gutuma tugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi kurushaho (Imig 21:5). Abakiri bato bashobora kubwiriza bavuye ku ishuri. Abandi bo bashobora kubwiriza bavuye ku kazi. Amatsinda amwe n’amwe y’icyigisho cy’igitabo ashobora gushyiraho gahunda yo kujya abwiriza isaha imwe buri cyumweru mbere yo kujya mu materaniro y’icyigisho cy’igitabo.
3. Ni gute wabwiriza ku gicamunsi ndetse na nimugoroba mu karere k’iwanyu?
3 Kubwiriza ku nzu n’inzu ku gicamunsi na nimugoroba bishobora gutuma tubwiriza abantu badakunze kuboneka imuhira. Mu turere twinshi, ababwiriza bashobora kubwiriza mu mihanda cyangwa bakabwiriza mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose mu masaha ya nimugoroba. Abenshi babona ko nimugoroba ari cyo gihe cyiza cyo gusubira gusura no gutangiza ibyigisho bya Bibiliya.
4. Kuki ari iby’ingenzi ko tugira amakenga kandi tukishyira mu mwanya w’abandi igihe tubwiriza nimugoroba?
4 Jya ugira amakenga: Tugomba kugira amakenga igihe tubwiriza nimugoroba. Ubusanzwe biba byiza kubwiriza hakibona, butarira cyane. Niba ukomanze ku rugi, jya uhagarara aho bashobora kukubona kandi usobanure neza uwo uri we. Jya uhita ubamenyesha ikikugenza. Niba ubasuye mu gihe kidakwiriye, urugero wenda ugasanga barya, babwire ko uzagaruka kubasura ikindi gihe. Ujye wishyira mu mwanya w’abandi buri gihe.—Mat 7:12.
5. Ni ikihe kintu cy’ingenzi twagombye kuzirikana ku bihereranye no kubwiriza bumaze kwira?
5 Nanone tugomba kuba maso kuko hari imimerere ishobora kuduteza akaga. Mu duce twinshi si byiza kubwiriza bumaze kwira, keretse gusa iyo usubiye gusura abantu bashimishijwe uzi cyangwa se ugiye kuyobora ibyigisho bya Bibiliya.—Imig 22:3.
6. Ni izihe nyungu zindi dushobora kubona iyo tubwirije ku gicamunsi na nimugoroba?
6 Kubwiriza ku gicamunsi na nimugoroba bituma tubwirizanya n’abapayiniya b’abafasha n’ab’igihe cyose (Rom 1:12). Mbese ushobora kugira icyo uhindura kuri gahunda yawe, kugira ngo ujye ubwiriza nimugoroba?