Ese ushobora kubwiriza nimugoroba?
1. Dukurikije intiti imwe mu bya Bibiliya, ni ryari Pawulo yabwirizaga ku nzu n’inzu?
1 Hari igitabo cyavuze ko intumwa Pawulo yabwirizaga ku nzu n’inzu “guhera saa kumi z’umugoroba kugeza mu gicuku” (Daily Life in Bible Times). Ntituzi niba iyo yari gahunda ihoraho ya Pawulo, ariko icyo tuzi ni uko yahoraga yiteguye ‘gukora byose ku bw’ubutumwa bwiza’ (1 Kor 9:19-23). Ibyo byumvikanisha ko yabwirizaga ku nzu n’inzu igihe yashoboraga kuganira n’abantu benshi.
2. Kuki nimugoroba ari igihe cyiza cyo kubwiriza?
2 Mu duce twinshi, ababwiriza bamenyereye kubwiriza ku nzu n’inzu mu gitondo, mu minsi y’imibyizi. Ariko se, ubona icyo ari gihe cyiza no mu gace utuyemo? Hari umupayiniya wavuze uko byifashe mu ifasi ye agira ati “ntibyoroshye kugira umuntu usanga mu rugo ku manywa. Ahubwo abantu benshi baba bari imuhira nimugoroba.” Kubwiriza nimugoroba bishobora gutuma tugeza ubutumwa bwiza ku bantu, cyane cyane abagabo. Akenshi usanga abantu batuje kandi biteguye kuganira. Niba kubwiriza nimugoroba bishobora kubagirira akamaro, abasaza bashobora gushyiraho amateraniro y’umurimo wo kubwiriza nimugoroba.
3. Ni mu buhe buryo twagira amakenga igihe tubwiriza nimugoroba?
3 Jya ugira amakenga: Ni ngombwa kugira amakenga igihe ubwiriza nimugoroba. Urugero, igihe usuye umuntu ugasanga ari mu mimerere yatuma atakwakira neza, wenda ari ku meza, ni byiza kumubwira ko uzagaruka ikindi gihe. Nanone iyo bumaze guhumana, ujye uhagarara aho nyir’inzu akureba neza, uhite uvuga uwo uri we n’impamvu umusuye. Nanone ni byiza kugenda muri babiri babiri cyangwa se muri itsinda, kandi mukabwiriza ku mihanda ifite amatara, aho umuntu aba atari wenyine. Ntimukabwirize nijoro cyane kugira ngo mutabangamira ababa bitegura kuryama (2 Kor 6:3). Niba hari agace kaba katarimo umutekano iyo bumaze kwira, ujye ujyayo butarahumana.—Imig 22:3.
4. Ni iyihe migisha ibonerwa mu kubwiriza nimugoroba?
4 Imigisha tubona: Umurimo wacu urushaho kudushimisha iyo tubonye abo tubwiriza. Uko tubwiriza kenshi, ni na ko turushaho kubona uburyo bwo gufasha benshi kugira ngo ‘bakizwe kandi bagire ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri’ (1 Tim 2:3, 4). Ese ushobora kugira icyo uhindura kuri gahunda yawe kugira ngo ujye ubwiriza nimugoroba?