Jya wamamaza ikuzo rya Yehova
1 Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “mwa bari mu isi mwese mwe, muririmbire Uwiteka. Mwogeze icyubahiro cye [“ikuzo rye,” NW ] mu mahanga, imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose.” Iyo dutekereje ibintu Yehova yadukoreye, ibyo adukorera n’ibyo azadukorera, imitima yacu idushishikariza kwamamaza ikuzo rye.—Zab 96:1, 3.
2 Mu murimo dukora: Abahamya ba Yehova bafite igikundiro cyo kwitirirwa izina ry’Imana no kuryamamaza mu isi yose (Mal 1:11). Mbega ukuntu batandukanye n’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo baranzwe n’ubwibone, maze bagakura izina ry’Imana muri Bibiliya zabo! Umurimo wo gutangaza izina ry’Imana urihutirwa kuko kugira ngo abantu bazarokoke umubabaro ukomeye wegereje, bagomba kwambaza iryo zina bafite ukwizera (Rom 10:13-15). Nanone kandi, amahoro y’abatuye isi yose ashingiye ku kwezwa kw’izina ry’Imana. Mu by’ukuri, imirimo y’Imana yose ifitanye isano n’izina ryayo.
3 Yehova ‘arakomeye akwiriye gushimwa cyane.’ Ariko abantu bagomba kumenya ukuri ku byerekeye Yehova kugira ngo ‘bamwaturire ko izina rye rifite icyubahiro’ (Zab 96:4, 8). Icyakora hari bamwe batemera ko Imana ibaho (Zab 14:1). Abandi bo bayisebya bavuga ko idafite imbaraga cyangwa se bakavuga ko itita ku bantu. Iyo dufasha abafite imitima itaryarya kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Umuremyi wacu Yehova, imigambi ye n’imico ye ituma tumukunda, tuba tumuhesha ikuzo.
4 Imyifatire yacu: Kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Yehova akiranuka bimuhesha icyubahiro. Imyifatire yacu myiza ntiyisoba abantu (1 Pet 2:12). Urugero, iyo twambaye imyambaro iboneye kandi tukirimbisha mu buryo bukwiriye bishobora gutuma abandi batuvuga neza. Ibyo biduha uburyo bwo kubabwira inyungu zibonerwa mu kugira imibereho ishingiye ku mahame aboneka mu Ijambo ry’Imana (1 Tim 2:9, 10). Mbega ukuntu twishima iyo abandi ‘babonye imirimo yacu myiza, bagahera ko bahimbaza Data wo mu ijuru’!—Mat 5:16.
5 Nimucyo tujye dusingiza Imana yacu ihebuje binyuriye mu magambo no mu bikorwa byacu. Nitubigenza dutyo, tuzaba tugaragaza ko dukora ibihuje n’amagambo ashimishije agira ati “muririmbire Uwiteka muhimbaze izina rye, mwerekane agakiza ke uko bukeye.”—Zab 96:2.