Tujye Duhora Twiteguye Gufasha Abandi
1. Ni ibihe bintu bishobora gutuma umuntu acika intege mu buryo bw’umwuka?
1 Hari mushiki wacu witwa Anna ufite umugabo utizera kandi akaba yarakoraga akazi kamutwaraga igihe kinini, bityo kujya mu materaniro ya gikristo buri gihe, kubwiriza no kwiyigisha Ijambo ry’Imana bikamugora. Nubwo yari agikunda Yehova, yarakonje. Igishimishije ni uko abasaza babishinzwe bamufashije mu buryo bw’umwuka.
2. Ni mu buhe buryo Abakristo bose bashobora kuba biteguye gufasha abandi?
2 Kwemera ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka duhabwa n’abagize itorero rya gikristo bigaragaza ko twishingikiriza kuri Yehova. Yesu Kristo yitaga ku bantu mu buryo bwuje urukundo. Abasaza b’itorero bamwigana bashakisha uko batera inkunga kandi bagafasha abafite intege nke mu buryo bw’umwuka (1 Tes 5:14). Akenshi hari ubwo ikiba gikenewe gusa aba ari ijambo ryiza ritera inkunga rishingiye ku Byanditswe. Gukomeza abafite intege nke mu buryo bw’umwuka si inshingano ireba abasaza gusa, ahubwo ireba Abakristo bose. Nta gushidikanya ko buri wese muri twe yiboneye ko “ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye” rigira imbaraga.—Imig 25:11; Yes 35:3, 4.
3, 4. Gufasha abandi bikubiyemo iki, kandi se twabigeraho dute?
3 Jya ufata iya mbere: Niba dushaka kwita mu buryo bwuje urukundo ku bakeneye ubufasha, tugomba gufata iya mbere, tukishyira mu mwanya wabo kandi tukabitaho tubikuye ku mutima. Igihe Yonatani yari amaze kumenya ko Dawidi yari mu mimerere ibabaje, ‘yarahagurutse amusanga mu ishyamba, aramukomeza’ (1 Sam 23:15, 16). Jya ufasha abandi ubigiranye ubugwaneza. Amagambo agaragaza ko twita ku bandi nta buryarya, agira ingaruka nziza. Nanone kandi, Yesu yagaragaje neza ko kugira ngo twunguke umuvandimwe cyangwa mushiki wacu tugomba kwiyemeza gushyiraho imihati (Luka 15:4). Niba twifuza gufasha abandi tubikuye ku mutima, ntituzatezuka kubafasha mu gihe bazaba badahise bitabira ibyo tubabwira.
4 Iyo dufashe iya mbere tugatumira abandi, urugero nk’abo duteranira hamwe mu Cyigisho cy’Igitabo maze tukajyana kubwiriza, bitera inkunga. Mu gihe twajyanye n’umugaragu wa Yehova mu murimo wo kubwiriza, twagombye kuboneraho uburyo bwo kumutera inkunga yo kurushaho gukora byinshi mu murimo w’Imana. Ibyo bihe bishimishije tumara turi kumwe n’abandi mu murimo wa Yehova, bikomeza ababa batangiye gutora agatege mu buryo bw’umwuka.
5. Ni ubuhe bufasha abasaza bashobora gutanga mu mimerere imwe n’imwe?
5 Gahunda yuje urukundo: Abantu baba bamaze igihe runaka batifatanya n’itorero cyangwa se batifatanya mu murimo wo kubwiriza, bashobora gukenera ubufasha bw’inyongera kugira ngo bakomeze ukwizera kwabo. Bashobora kuba bakeneye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya mu gitabo Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine, mu gitabo Egera Yehova, cyangwa mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?. Kubera ko baba barabatijwe, si ngombwa kubayoborera igihe kirekire. Komite y’Umurimo y’Itorero igomba kumenya abakeneye kungukirwa n’iyo gahunda.—Reba Agasanduku k’ibibazo ko mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu Gushyingo 1998 n’ak’uwo mu Gushyingo 2000.
6. Ni gute mushiki wacu umwe yongeye kugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka?
6 Anna wavuzwe haruguru, yishimiye icyifuzo abasaza bamugejejeho cyo kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya na mushiki wacu ukuze mu buryo bw’umwuka. Bamaze kwiga incuro enye gusa, yahise yongera kwegera Yehova. Yongeye kujya mu materaniro, kandi yifuza no kongera gusingiza Yehova ku mugaragaro. Nanone uwo mushiki wacu ukuze mu buryo bw’umwuka yamufashije kongera gukora umurimo wo kubwiriza. Yajyanaga na we kuyobora ibindi byigisho bya Bibiliya, amutera inkunga kugeza ubwo Anna yongeye kubwiriza ku nzu n’inzu. Ubufasha bwuje urukundo ni bwo bwonyine yari akeneye kugira ngo yongere gutora agatege.
7. Ni izihe nyungu zibonerwa mu gukomeza abandi mu buryo bw’umwuka?
7 Gukomeza abakeneye ubufasha bihesha bose imigisha. Ufashwa agira ibyishimo bibonerwa mu kwegera Yehova no kwifatanya mu bikorwa by’umuteguro we. Abasaza bashimishwa no kubona agize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka (Luka 15:5, 6). Abagize itorero bose bunga ubumwe kuko buri wese aba agaragaza ko yita ku bandi (Kolo 3:12-14). Dufite impamvu zumvikana zituma twigana Yehova, we uhora yiteguye kudufasha.—Ef 5:1.