Porogaramu nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
Isi iba ishaka kutwumvisha ko izahoraho iteka. Ariko Ijambo ry’Imana ryo ritubwira ibinyuranye n’ibyo (1 Yoh 2:15-17). Ridufasha gusobanukirwa ko kubika ubutunzi mu isi nta cyo bimaze. Porogaramu y’ikoraniro ry’akarere ryo mu mwaka wa 2007 izasesengura umutwe uvuga ngo “Mwibikire ubutunzi mu ijuru,” izatera inkunga ubwoko bw’Imana.—Mat 6:19, 20.
Kugira imitekerereze irangwa no gukunda ubutunzi ni kimwe mu bigize ‘ubutware butegeka ikirere, ari bwo mwuka ukorera mu batumvira,’ nk’uko bivugwa mu Befeso 2:2. Nk’uko umwuka usanzwe uba uri ahantu hose, ku buryo abantu bose baba bashobora kuwuhumeka, ni na ko ‘umwuka w’iyi si’ wiganje hose (1 Kor 2:12). Kubera ko uwo mwuka ushuka abantu cyane, uvugwaho ko ufite ‘ubutware.’ Porogaramu nshya y’ikoraniro ry’akarere izadufasha kwirinda imitekerereze y’isi yo gukunda ubutunzi, kandi idufashe gukomeza kuzirikana ibintu by’ingenzi cyane (Mat 6:33). Nanone izadufasha kwiringira Yehova mu gihe dusohoza umurimo wacu, uko ibigeragezo n’ibitotezo twaba duhanganye na byo byaba biri kose.
Uzakore uko ushoboye kose kugira ngo uzabe uhari mu minsi ibiri iryo koraniro rizamara kandi ‘uzarusheho kugira umwete wo kwita ku byo wumvise’ (Heb 2:1). Uzandike ibintu bike by’ingenzi ushobora kuzifashisha mu mibereho yawe no mu murimo wo kubwiriza. Niwifatanya muri iyo porogaramu ikungahaye yo mu buryo bw’umwuka kuva igitangira kugeza irangiye, uzaterwa inkunga kandi ugire imbaraga zo gukomeza ‘kwibikira ubutunzi mu ijuru.’