Porogaramu nshya y’umunsi w’Ikoraniro Ryihariye
Abakristo ba mbere bahawe imbaraga z’umwuka wera, maze bakora uko bashoboye kose kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose (Ibyak 1:8; Kolo 1:23). Porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye yo mu mwaka w’umurimo wa 2007 izaba ifite umutwe uvuga ngo ‘Mushishikazwe cyane n’Ijambo,’ izadufasha kwigana urwo rugero rwabo rwiza.—Ibyak 18:5.
Umwami Dawidi yagize icyo avuga ku ijambo ry’Imana agira ati “ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge” (Zab 19:8). Porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka wa 2007 yateguranywe ubwitonzi, izatsindagiriza akamaro Ibyanditswe bigira mu bihereranye no ‘gutunganya’ ibintu, kandi izadushishikariza gukoresha Ijambo ry’Imana mu murimo wo kubwiriza no kwigisha, twumva ko wihutirwa (2 Tim 3:16, 17). Iyo porogaramu nshya izagaragaza ukuntu twakwirinda ibintu bishobora kutugusha mu mutego n’ukuntu gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu mibereho yacu ya buri munsi bishobora kutugirira akamaro. Nanone kandi, izadufasha gukoresha Ijambo ry’Imana kugira ngo dufashe abakiri bato hamwe n’abashya kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.
Uzakore uko ushoboye kose kugira ngo porogaramu izatangire uhari, kandi uzatege amatwi witonze. Uzandike ibintu by’ingenzi wifuza kuzashyira mu bikorwa. Uzagaragaze ko wishimira inyigisho duhabwa hamwe n’ibyo twibutswa, kandi utekereze uko wazashyira mu bikorwa ibyo uzigira muri iryo koraniro.
Porogaramu yacu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye, izatuma turushaho kwishimira Ijambo ry’Imana, itwibutse uko twakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami dushikamye. Nanone izatwereka ukuntu twafasha abandi kubigenza batyo. Bityo rero, iyemeze kutazacikanwa n’izo nyigisho n’ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka Yehova aduha.—Yes 30:20b, 21.