Dukorere Yehova dufatanyije n’imiryango yacu
1 Mu bihe bya Bibiliya, abagize imiryango bakoreraga hamwe ibintu byinshi. Buri munsi bakoreraga hamwe imirimo yo mu rugo kandi icy’ingenzi kurushaho ni uko bafatanyirizaga hamwe gukorera Yehova (Lewi 10:12-14; Guteg 31:12). Ahantu henshi muri iki gihe usanga ibyo abagize umuryango bakorera hamwe ari bike cyane. Nubwo bimeze bityo ariko, abagize imiryango y’Abakristo bo bazirikana agaciro ko gukorera ibintu hamwe, cyane cyane ibifitanye isano na gahunda yo kuyoboka Imana. Mbega ukuntu Uwatangije imiryango ashimishwa no kubona abayigize bamukorera bunze ubumwe!
2 Mujye mujyana kubwiriza: Iyo abagize umuryango bakorera hamwe umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bituma umuryango wunga ubumwe. Ku bw’ibyo, umusaza yagombye kujyana n’abagize itorero mu murimo wo kubwiriza, kandi nanone akajya ajyana n’uwo bashakanye hamwe n’abana babo (1 Tim 3:4, 5). Nubwo abagenzuzi basura amatorero baba bafite gahunda zicucitse, bashyiraho gahunda yo kujyana n’abo bashakanye kubwiriza.
3 Iyo ababyeyi babwiriza bari kumwe n’abana babo, baboneraho uburyo bwo kubafasha kugira amajyambere maze bakaba ababwiriza. Abana ntibazabona gusa ko ababyeyi babo bagira ibyishimo ndetse no kunyurwa mu murimo, ahubwo bazanabona ukuntu ababyeyi babo bagaragaza urukundo bakunda Yehova na bagenzi babo (Guteg 6:5-7). Ibyo bikomeza kugirira abana akamaro n’iyo bamaze gukura. Hari umugabo n’umugore bafite abana batatu b’abahungu bari hagati y’imyaka 15 na 21 kandi buri gihe bakomeza kujyana na bo mu murimo wo kubwiriza. Se w’abo bana yagize ati “buri gihe hari ikintu tubigisha. Tubigisha ibintu bishishikaje kandi bitera inkunga.”
4 Mujye mutegurira hamwe: Imiryango yiboneye ko gutegurira hamwe mbere yo kujya kubwiriza ari iby’ingirakamaro. Akenshi abana bishimira kwitoreza hamwe n’abagize umuryango bakagenda basimburana, wenda umwe agatangiza ikiganiro cyangwa akaba nyir’inzu. Bamwe babikora hasigaye iminota mike ngo icyigisho cy’umuryango kirangire.
5 Iyo twifatanyije n’abo dukunda mu gihe dukora imirimo y’ingenzi kandi itera kunyurwa, ibyishimo byacu birushaho kwiyongera. Mbega ukuntu bishimisha iyo abagize imiryango bakorera hamwe umurimo wo kubwiriza, babwiriza ku nzu n’inzu, basubira gusura cyangwa bayobora ibyigisho bya Bibiliya! Ku bw’ibyo, iyo wowe n’abagize umuryango wawe mukorera Yehova mwunze ubumwe, ushobora kuvugana ibyishimo uti “jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”—Yos 24:15.