Inomero yihariye y’igazeti ya Réveillez-vous ! izatangwa vuba aha
1 Abantu benshi bafite umutima utaryarya bibaza ibibazo ku bihereranye n’agaciro Bibiliya ifite. Baribaza bati “niba Bibiliya yaranditswe n’abantu, ni gute ishobora kwitwa Ijambo ry’Imana? Kuki nakwizera ko ishobora kuyobora intambwe zanjye? Gusoma Bibiliya no kuyiga bizamarira iki? Ni ubuhe buhinduzi bwa Bibiliya nagombye gukoresha?” Ibyo ni bimwe mu bibazo bizasubizwa mu nomero yihariye y’igazeti ya Réveillez-vous! yo mu Gushyingo izaba ifite umutwe uvuga ngo “Mbese ushobora kwiringira Bibiliya?”
2 Iyo nomero yihariye y’igazeti ya Réveillez-vous! tuzishimira kuyitanga mu ifasi yacu mu rugero rwagutse. Niba bishoboka, uzifatanye n’itorero mu kubwiriza ku nzu n’inzu buri wa Gatandatu. Iyo gazeti ya Réveillez-vous! uzayereke bene wanyu, abaturanyi bawe, abo mukorana, abarimu, abanyeshuri mwigana hamwe n’abantu usubira gusura. Mu gihe ugiye guhaha cyangwa ugiye mu rugendo uzajye witwaza kopi z’iyo gazeti. Abasaza b’amatorero basabye ko umubare w’amagazeti wongerwa kugira ngo itorero rizabone umubare uhagije w’ayo magazeti.
3 Gutangiza icyigisho cya Bibiliya: Mu gihe utanze iyo gazeti, ushobora gushyiraho urufatiro rwo gutangiza icyigisho cya Bibiliya mbere y’uko usoza ikiganiro. Urugero, ushobora kuvuga uti “ubutaha nzishimira kukwereka uko Bibiliya isubiza iki kibazo kigira kiti ‘ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?’” Hanyuma, uzagaruke witwaje igitabo Icyo Bibiliya yigisha maze wereke nyir’inzu ipaji ya 4-5 cyangwa se musuzume igice cya 3 paragarafu ya 1-3. Nanone ushobora kuvuga uti “ubutaha nzishimira kukwereka ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busohozwa muri iki gihe.” Nugaruka uzereke nyir’inzu igice cya 9 cy’icyo gitabo hanyuma musuzumire hamwe paragarafu ya 1-3. Cyangwa se ushobora kubwira nyir’inzu uti “abantu benshi bumva bigoye gusobanukirwa ibyo basoma muri Bibiliya. Ubutaha nzishimira kukwereka uko warushaho gusobanukirwa Bibiliya.” Nusubira kumusura, uzamwereke igitabo Icyo Bibiliya yigisha, hanyuma umwereke uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa.
4 Bibiliya yonyine ni yo ikubiyemo “ibyanditswe byera” bishobora gutuma tugira ‘ubwenge bwo kuduhesha agakiza’ (2 Tim 3:15, NW). Ku bw’ibyo, nitumara kubona iyo nomero yihariye y’igazeti ya Réveillez-vous !, twese tuzishimira kuyitanga dushyizeho umwete kugira ngo dufashe abantu kwizera Bibiliya.