Gutanga inomero yihariye y’igazeti ya Réveillez-vous! muri Nzeri
1 Abantu hafi ya bose bishimira kumva amajwi y’inyoni ziririmba no kubona izuba rirenga. Ariko kandi, abenshi bananirwa kwemera ko hari Data wo mu ijuru wuje urukundo waremye ibyo bintu. Tuzabona uburyo bwihariye bwo guhamya ko Yehova ari we Muremyi igihe tuzaba dutanga inomero yihariye y’igazeti ya Réveillez-vous! (Yes 40:28; 43:10). Iyo gazeti yo muri Nzeri yose uko yakabaye izavuga ibirebana n’ingingo igira iti “Mbese hariho Umuremyi?”
2 Mu ifasi: Niba bishoboka, shyiraho gahunda yo kuzajya wifatanya n’itorero mu kubwiriza ku nzu n’inzu buri wa Gatandatu. Birumvikana ko ushobora nanone kujya utanga iyo nomero yihariye mu yindi minsi igize icyumweru. Abarimu hamwe n’abandi bakora mu byerekeye uburezi, bashobora by’umwihariko kuzashimishwa n’iyo gazeti. Ku bw’ibyo, hagombye gushyirwaho gahunda zihariye zo gusura abantu nk’abo bari mu ifasi yanyu.
3 Niba umuntu agaragaje ugushimishwa, jya usiga umubajije ikibazo uzasubiza ugarutse kumusura. Urugero: ushobora nko kumubaza impamvu ituma Umuremyi wuje urukundo yemera ko habaho imibabaro myinshi bene aka kageni. Hanyuma igihe ugarutse kumusura, ushobora kumwereka igice cya 1 cyangwa icya 11 mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha. Cyangwa ushobora kumubaza ikibazo gihereranye n’umugambi Umuremyi afitiye isi, hanyuma igihe ugarutse kumusura mukazasuzuma igice cya 3.
4 Ku ishuri: Niba uri ku ishuri, kuki iyo nomero yihariye y’igazeti ya Réveillez-vous! utayihaho impano abarimu bawe n’abanyeshuri bagenzi bawe? Gushyira igazeti ku ntebe yawe byonyine bishobora gutuma abantu bagira icyo bibaza ku bihereranye n’imyizerere yawe. Mu gihe cy’ibiganiro byo mu ishuri cyangwa mu gihe wasabwe guhimba umwandiko, ushobora kubona uburyo bwo kuvuga ibikubiye muri iyo gazeti maze ugasobanura imyizerere yawe. Muri iyo nomero, hakubiyemo ingingo izabigufashamo ifite umutwe uvuga ngo “Urubyiruko ruribaza . . . Ni gute nasobanura imyizerere yanjye ku bihereranye n’irema?”
5 Yehova akwiriye icyubahiro n’ikuzo kubera ibyo yaremye (Ibyah 4:11). Dushobora guhesha Umuremyi wacu icyubahiro kandi tugafasha abandi kubigenza batyo, binyuriye mu gutanga igazeti ya Réveillez-vous! yo muri Nzeri dushishikaye.