ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/08 p. 6
  • Agasanduku k’ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Ibisa na byo
  • Mbese, waba ureba isura y’inyuma gusa?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Bari mu bwigunge ariko ntibibagiranye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ese waba witeguye guhangana n’ikibazo kirebana n’ubuvuzi gishobora kugerageza ukwizera kwawe?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Yafashije abakozi bo kwa muganga guhangana n’imihangayiko
    Inkuru z’ibyabaye
Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
km 4/08 p. 6

Agasanduku k’ibibazo

◼ Mbese byaba bikwiriye ko Umuhamya wa Yehova yivuriza mu bitaro biyoborwa n’umuryango wo mu rwego rw’idini cyangwa akitabwaho n’ikigo cyita ku bageze mu za bukuru kiyoborwa na wo?

Hari imiryango yo mu rwego rw’idini inyuranye iyobora ibitaro cyangwa ibigo byita ku bageze mu za bukuru bivura cyangwa bikita ku barwaye indwara zimara igihe kirekire. Ubusanzwe ibyo bitaro n’ibyo bigo ntibiba byarashyiriweho guteza imbere inyungu za Babuloni Ikomeye (Ibyah 18:2, 4). Bishobora kuba byarashinzwe kugira ngo bikore imirimo runaka ihesha amafaranga uwo muryango wo mu rwego rw’idini. Muri iki gihe usanga ibitaro bimwe na bimwe ari iby’idini ku izina gusa, mu gihe ibindi byo usanga abenshi mu bakozi babyo ari abayobozi b’amadini.

Hari igihe Umuhamya wa Yehova aba agomba kujya mu bitaro cyangwa mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru. Icyo gihe ni we ugomba kwifatira umwanzuro wo kujya mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru cyangwa mu bitaro bishobora kuba bifitanye isano n’umuryango wo mu rwego rw’idini, cyangwa se agafata umwanzuro wo kutajyayo. Umutimanama w’umuntu umwe ushobora kumwemerera kujyayo ariko uw’undi wo ukabimubuza (1 Tim 1:5). Hari imimerere ishobora gutuma umuntu afata umwanzuro runaka. Byaba byiza umuntu abanje gusuzuma ibi bikurikira.

Urugero: hari igihe ibitaro cyangwa ikigo cyita ku bageze mu za bukuru cyitirirwa idini kiba ari cyo cyonyine kiri hafi cyangwa se niyo hafi aho haba hari ibindi bitaro, ugasanga ibifitanye isano n’idini bishobora kuba ari byo bizwiho gukora neza. Ibyo bitaro bifitanye isano n’idini bishobora kuba ari byo byonyine bifite ubushobozi bwo kuvura indwara runaka cyangwa muri ibyo bitaro akaba ari ho honyine umuganga wawe ashobora kukuvurira cyangwa kukubagira. Nanone kandi, hari igihe ibitaro bifitanye isano n’idini bishobora kubahiriza uko ubona ibihereranye n’imikoreshereze y’amaraso, mu gihe ibindi bitaro byigenga cyangwa ibya leta byo bidashobora kubyubahiriza. Ibyo ni bimwe mu bintu ugomba gusuzuma mu gihe ufata umwanzuro wo kwivuriza mu bitaro runaka.

Niba uhisemo kujya mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru cyangwa mu bitaro bifitanye isano n’idini, wagombye kubona ko amafaranga uzishyura ari kimwe n’ayo wakwishyura umuntu wagukoreye ibyo wari ukeneye. Wagombye kubona ko ari nk’aho umuryango wo mu rwego rw’idini ukorera abantu ibikorwa runaka bakawishyura, kandi ko mu gihe wishyura icyo uwo muryango wagukoreye utazaba utanze impano zo gushyigikira idini ry’ikinyoma. Icyo gihe uzaba wishyura ibyo waguze cyangwa ibyo wakorewe.

Kubera ko uri Umukristo, birumvikana ko igihe uzaba uri mu mimerere nk’iyo ugomba kuba maso ukirinda kwifatanya mu gikorwa icyo ari cyo cyose gifitanye isano no gusenga kw’ikinyoma. Nanone kandi, ntiwagombye guhamagara abakozi bakora muri ibyo bigo cyangwa abantu baza kubisura ukoresheje amazina y’icyubahiro abantu bakunze kubahamagara, urugero nka “Padiri” n’andi nk’ayo (Mat 23:9). Wagombye kumva ko icyakuzanye aho ari ukuvurwa no gukorerwa ibyo ukeneye gusa.

Mu gihe ibyo bitaro byemeye kukuvura, ugomba kubimenyesha ko uri Umuhamya wa Yehova kandi ko abasaza bo mu matorero yo muri ako karere bazajya bagusura. Ibyo bizatuma uhabwa ubufasha bukwiriye bwo mu buryo bw’umwuka igihe uzaba ukiri muri ibyo bitaro.​—1 Tes 5:14.

Mu gihe abavandimwe cyangwa bashiki bacu bageze mu za bukuru bari mu bigo byita ku bageze mu za bukuru, abagize imiryango yabo bizera, abasaza bo mu itorero ryo muri ako karere n’abandi bagize iryo torero bagomba kwita ku byo abo bavandimwe na bashiki bacu bakeneye mu buryo bw’umwuka, cyane cyane iyo icyo kigo kiyoborwa n’umuryango wo mu rwego rw’idini. Iyo bashyizeho umwete bakita kuri ibyo bintu, bibera inkunga ikomeye abo bavandimwe bacu bageze mu za bukuru kandi bikabarinda kugwa mu mutego wo kwifatanya mu bikorwa by’amadini n’iminsi mikuru yayo bibera muri ibyo bigo.

Buri wese nazirikana ibyavuzwe haruguru, azasuzuma imimerere yose ifitanye isano n’icyo kibazo maze abone guhitamo ibitaro cyangwa ikigo cyita ku bageze mu za bukuru yajyamo.—Gal 6:5.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze