ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/14 p. 2
  • Mbese, waba ureba isura y’inyuma gusa?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, waba ureba isura y’inyuma gusa?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Ibisa na byo
  • Bari mu bwigunge ariko ntibibagiranye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Agasanduku k’ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Hakenewe Ibyigisho bya Bibiliya Byinshi Kurushaho
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Uko wakungukirwa n’itsinda ry’umurimo wo kubwiriza wifatanya na ryo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
km 6/14 p. 2

Mbese, waba ureba isura y’inyuma gusa?

1 Mu gihe tuba dukora umurimo wacu wo mu ruhame, ikintu cya mbere tubonye ku bantu bamwe na bamwe gishobora gutuma dushidikanya kubagezaho ubutumwa bwiza. Urugero, wari kubigenza ute igihe umuntu usa n’aho ari umurakare yari kujya agutumbira buri gihe mu buryo bwo kugukeka amababa, buri uko ugiye gusura umuturanyi we wari waragaragaje ko ashimishijwe n’ukuri? Mushiki wacu w’umupayiniya wagezweho n’ibyo, yiyemeje kwegera uwo mugabo maze aramuvugisha. Uwo mugabo yikiririje mushiki wacu mu buryo butarangwa n’ikinyabupfura. Mu buryo butangaje ariko, yateze amatwi ubutumwa bwiza bwa Bibiliya, kandi yemera kwiga abishishikariye. Ingaruka z’uwo mushiki wacu udafata imyanzuro ahereye ku isura, zabaye iz’uko yakinguriye uwo mugabo n’umugore we inzira yo kwiga ukuri.

2 Undi mushiki wacu yabanje guterwa ubwoba n’isura y’umusore wasokozaga igisunzu, ariko agakomeza kumuha ubuhamya mu magambo ahinnye, igihe cyose yabaga aje mu mangazini uwo mushiki wacu yakoragamo. Imihati ye yaje kugira ingaruka nziza, none ubu uwo musore yarabatijwe. Ni iki kizaturinda kwihutira gufata umwanzuro w’uko abantu runaka batazitabira ibintu?

3 Kwigana urugero rwa Kristo: Yesu yari azi ko yari kuzatangira ubuzima bwe buri muntu wese. Ku bw’ibyo rero, ntiyigeze acibwa intege n’isura y’inyuma abandi bantu bagaragazaga. Yaje kwibonera ndetse ko n’abavugwaho kuba barabaye ibiti ku bihereranye n’umuco, bashoboraga kuba biteguye kugira ihinduka igihe bahawe ubufasha bwiza kandi bubakangura (Mat 9:9-13; Luka 14:1-5). Yageragezaga gufasha abakire n’abakene nta kurobanura (Mat 11:5; Mar 10:17-22). Nimucyo tureke kurebera abantu duhuye na bo mu murimo ku isura yabo y’inyuma, wenda tukaba twakwirengagiza imimerere y’umutima ishobora kuba ari myiza (Mat 7:1; Yoh 7:24). None se, ni iki gishobora kudufasha kwigana urugero ruhambaye rwa Yesu?

4 Binyuriye mu cyigisho cyacu cya Bibiliya, twaje gusobanukirwa ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga zo guhindura ibitekerezo by’umuntu, imyifatire ye na kamere ye (Heb 4:12). Ku bw’ibyo rero, twagombye guhora dufite imimerere irangwa n’icyizere, ibisigaye tukabirekera mu maboko ya Yehova, We usoma ibiri mu mitima y’abantu.—1 Sam 16:7; Ibyak 10:34, 35.

5 Nimucyo kutarobanura ku butoni kwacu igihe tugeza ubutumwa bwiza ku bantu b’ingeri zose, bigire uruhare ku murimo ukomeye wo gusarura ukorwa muri iyi minsi y’imperuka, tutitaye ku isura yabo y’inyuma.—1 Tim 2:3, 4.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze