Icyigisho cya bwite n’icyigisho cy’umuryango ni ingenzi
1. Ni mu buhe buryo Inteko Nyobozi itwitaho mu buryo bwihariye, kandi kuki?
1 Nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, Inteko Nyobozi yita cyane ku cyatuma ubwoko bwa Yehova bumererwa neza (Ibyak 15:6, 28). Kubera ko umubabaro ukomeye ugenda urushaho kwegereza, ni iby’ingenzi ko buri mubwiriza w’Ubwami wese agirana na Yehova imishyikirano itajegajega. None se, uzakoresha ute igihe cyari gisanzwe kigenewe Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero? Twese turaterwa inkunga yo gukoresha icyo gihe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Gukoresha neza icyo gihe bizadufasha gucukumbura mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe no kurushaho kuryiga tubigiranye ubwitonzi bityo tukungukirwa n’inyigisho zikubiyemo.—Zab 1:1-3; Rom 11:33, 34.
2. Ni gute twagombye gukoresha umugoroba wa gahunda y’iby’umwuka mu muryango?
2 Umugoroba wa gahunda y’iby’umwuka mu muryango: Abatware b’imiryango baraterwa inkunga yo gusohoza inshingano Yehova yabahaye yo gushyiraho gahunda ihoraho y’icyigisho cy’umuryango gifite ireme kandi bagakora ibishoboka byose kugira ngo yubahirizwe (Guteg 6:6, 7). Abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri badafite inshingano z’umuryango, bazajya bakoresha icyo gihe biyigisha kandi bakora ubushakashatsi. Ni iby’ingenzi ko twese ‘twicungurira igihe gikwiriye’ cyo kwiyigisha no gutekereza ku byo twiga. Ibyo bizatuma dukomeza kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka zizadufasha guhangana n’iyi ‘minsi mibi.’—Efe 5:15, 16.
3, 4. Ni ibihe bitekerezo byatanzwe ku bihereranye n’ibyo dushobora kwiga, kandi se ibyo twabikora tugamije iki?
3 Icyo mwakwiga: Kwifashisha Index des publications Watch Tower cyangwa Watchtower Library kuri CD-ROM bishobora kubafasha kubona ibitekerezo byatuma mwishimira gahunda yanyu yo kwiga Bibiliya. Abagize imiryango bashobora gusuzuma ingingo zijya zisohoka mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi, urugero nk’izi zikurikira: “Icyo wakora kugira ngo ugire ibyishimo mu muryango,” “Jya wigisha abana bawe,” n’“Urubuga rw’abakiri bato.” Nanone mu igazeti ya Réveillez-vous! hasohokamo ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo urubyiruko rwibaza” hamwe n’ingingo zishishikaje zigaragaza ukuntu ibyaremwe bitangaje.
4 Gusoma Bibiliya mudahushura bishobora gutuma amahame y’Imana n’inyigisho zayo bicengera mu bwenge no mu mitima y’abagize imiryango yanyu (Heb 4:12). Ikindi gihe mushobora kureba videwo y’umuteguro kandi mukayiganiraho. Hari uburyo bwinshi bwo guhitamo ibyo mwiga n’uko mwabyiga. Kuki utabaza abagize umuryango wawe icyo bakwishimira kwiga?
5. Kuki muri iki gihe icyigisho cya bwite n’icyigisho cy’umuryango ari ingenzi cyane mu mibereho yacu?
5 Impamvu ari iby’ingenzi muri iki gihe: Gushimangira imishyikirano dufitanye na Yehova bizadufasha kwitegura ‘kuzihagararira gusa tukareba agakiza’ ka Yehova (Kuva 14:13). Ababyeyi bakeneye ubuyobozi buturuka ku Mana kugira ngo bashobore kurerera abana babo “mu b’iki gihe cyononekaye kandi kigoramye” (Fili 2:15). Abana bakeneye ubufasha kugira ngo bashobore kwitwara neza ku ishuri aho usanga umuco warononekaye cyane muri iki gihe (Imig 22:3, 6). Byaba byiza abashakanye bafatanyije na Yehova bagakomeza “umugozi w’inyabutatu” w’ishyingiranwa ryabo (Umubw 4:12). Nimucyo dukoreshe neza igihe gisigaye twiyubaka mu “kwizera kwacu kwera cyane.”—Yuda 20.