ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/09 pp. 6-7
  • Tube Abahamya igihe cyose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tube Abahamya igihe cyose
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Ibisa na byo
  • Ushobora kubwiriza mu buryo bufatiweho
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Utangiza ibiganiro kugira ngo ubwirize mu buryo bufatiweho
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Yesu abwiriza Umusamariyakazi
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Singiza Yehova ubwiriza mu buryo bufatiweho
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
km 11/09 pp. 6-7

Tube Abahamya igihe cyose

1. Ni irihe somo dushobora kuvana mu nkuru y’ukuntu Yesu yabwirije umugore wari ku iriba?

1 Yesu yari yamaze amasaha menshi agenda. Yari ananiwe kandi afite inyota. Igihe abigishwa be bari bagiye kugura ibyokurya, yicaye ku iriba ryari inyuma y’umugi wa Samariya kugira ngo aruhuke. Yesu ntiyari ajyanywe i Samariya no kubwiriza. Ahubwo yari ahanyuze ajya i Galilaya kugira ngo akomerezeyo umurimo we. Nubwo byari bimeze bityo, yaboneyeho uburyo bwo kubwiriza umugore wari uje kuvoma amazi (Yoh 4:5-14). Kuki yamubwirije? Yesu ntiyigeze areka kuba “umuhamya wizerwa kandi w’ukuri” (Ibyah 3:14). Natwe twigana Yesu duhora turi Abahamya ba Yehova igihe cyose.—1 Pet 2:21.

2. Ni gute twakwitegura kubwiriza mu buryo bufatiweho?

2 Jya uhora witeguye: Kwitwaza ibitabo n’amagazeti, bishobora kudufasha kuba twiteguye kubwiriza mu buryo bufatiweho. Ababwiriza benshi bitwaza inkuru z’Ubwami maze bakaziha abacuruzi, abakora aho imodoka zinywera lisansi, hamwe n’abandi baba bashobora guhura na bo muri uwo munsi wose (Umubw 11:6). Hari mushiki wacu ukora ingendo kenshi ukora ibishoboka byose kugira ngo buri gihe mu gasakoshi ke gato habe harimo Bibiliya nto n’igitabo Icyo Bibiliya yigisha, kandi akagerageza gutangiza ibiganiro abo yicaranye na bo.

3. Ni gute twatangiza ikiganiro?

3 Gutangiza ikiganiro: Iyo tubwiriza mu buryo bufatiweho, si ngombwa ko duhita dutangiza ikiganiro duhereye ku ngingo yo mu Byanditswe. Yesu ntiyatangiye kuganira na wa mugore wari ku iriba amubwira ko ari we Mesiya. Yamusabye amazi yo kunywa gusa, uwo mugore aba agize amatsiko (Yoh 4:7-9). Hari mushiki wacu wabonye ko gukoresha uburyo nk’ubwo bimufasha gutangiza ikiganiro iyo hagize umubaza niba yarashimishijwe no kwizihiza umunsi mukuru, urugero nka Noheli cyangwa Ubunani. Aho kugira ngo asubize ko atawizihije bitewe n’uko ari Umuhamya wa Yehova, asubiza avuga ko ari we ubwe wihitiyemo kutawizihiza. Kubera ko uwo muntu aba afite amatsiko, incuro nyinshi ahita amubaza n’impamvu, bityo mushiki wacu akaboneraho uburyo bwo kumubwiriza.

4. Kuki ibivugwa muri Matayo 28:18-20 bigutera inkunga?

4 Nubwo Yesu yarangije gukorera umurimo we hano ku isi, no muri iki gihe yita cyane ku murimo wo kubwiriza ukorwa nk’uko na we yawukoraga (Mat 28:18-20). Bityo rero, kimwe na Yesu watubereye icyitegererezo, natwe Abahamya tuba twiteguye kwatura ibyiringiro byacu igihe cyose.—Heb 10:23.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze