UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOHANA 3-4
Yesu abwiriza Umusamariyakazi
Ni iki cyafashije Yesu kubwiriza mu buryo bufatiweho?
4:7—Yatangije ikiganiro asaba Umusamariyakazi amazi yo kunywa aho guhita amubwira iby’Ubwami cyangwa ko ari we Mesiya
4:9—Nta nubwo yamugiriye urwikekwe bitewe n’uko yari Umusamariya
4:9, 12—Igihe uwo mugore yazanaga imbogamirabiganiro, ntibyabujije Yesu gukomeza ikiganiro.—cf 77 par. 3
4:10—Yatangije ikiganiro akoresheje urugero rw’ibintu uwo mugore yari asanzwe azi
4:16-19—Yesu yubashye uwo mugore nubwo yiyandarikaga
Iyi nkuru igaragaza ite akamaro ko kubwiriza mu buryo bufatiweho?