‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’
1. Ni mu buhe buryo dushobora kugera ikirenge mu cya Yesu?
1 Inkuru zo mu Mavanjiri ane zivuga ubuzima bwa Yesu hano ku isi, zitubwira byinshi ku bihereranye n’Umwana w’Imana. Kubera ko Abakristo bagomba ‘kugera ikirenge’ mu cya Yesu, twifuza gusuzumana ubwitonzi ibintu byaranze imibereho ya Yesu bishobora kudutera inkunga mu murimo wo kubwiriza.—1 Pet 2:21; Mar 10:21.
2. Urugero Yesu yadusigiye rwo kwihangana, rushobora kutugirira akahe kamaro?
2 Urugero Yesu yadusigiye: Ese haba hari umuntu wakubwiye nabi igihe wabwirizaga ku nzu n’inzu? Iyo duhuye n’umuntu umeze atyo, bituma dusobanukirwa ukuri kw’amagambo ya Yesu agira ati “niba barantoteje namwe bazabatoteza” (Yoh 15:20). Birumvikana ko abatubwira nabi bose atari ko badutoteza. Ariko kandi, icyafashije Yesu kwihanganira ibigeragezo byose yahuye na byo, ni ibyishimo byamushyizwe imbere. Natwe twagombye guharanira kwemerwa na Yehova kandi tugahora tuzirikana imigisha azaduha nidukomeza kumubera indahemuka. Nitubigenza dutyo bizaturinda, kugira ngo ‘tutarambirwa maze tukagamburura’ (Heb 12:2, 3; Imig 27:11). Nidukomeza kubwiriza nta gucogora, nanone bizadufasha kwiringira ko Kristo Yesu adushyigikiye.—Mat 28:20.
3. Twakwigana dute uko Yesu yabonaga umurimo wo kubwiriza?
3 ‘Ibyo ni byo natumwe gukora’: Kubwiriza iby’Ubwami ni byo byazaga mu mwanya wa mbere mu mibereho ya Yesu (Luka 4:43). Yitanze atizigamye mu murimo. Yabonaga ko kuwukora byihutirwa, buri gihe agahora ashakisha uko yavuga iby’Ubwami. None se ko turi abigishwa ba Yesu, kugera ikirenge mu cye bidushishikariza gukora iki? Ese igihe turi muri gahunda zacu za buri munsi, haba hari abantu dushobora kugezaho ubutumwa bwiza? Nimucyo urukundo dukunda Kristo rujye ruduhatira kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose.—2 Kor 5:14.
4. Twanonosora dute uburyo dukoramo umurimo wo kubwiriza?
4 “Nta wundi muntu wigeze avuga nka we”: Uko Yesu yigishaga byatangazaga ababaga bamuteze amatwi (Yoh 7:46; Mat 7:28, 29). Ni iki cyamutandukanyaga n’abandi bigisha? Yakundaga ukuri yigishaga, agakunda abantu yigishaga kandi agakoresha uburyo bunyuranye bwo kwigisha. Nitwigana Umwigisha Ukomeye, tuzarushaho kunonosora uburyo dukoramo umurimo wo kubwiriza.—Luka 6:40.
5. Ni iyihe ntego twagombye kugira?
5 Ibyo ni ibintu bike gusa mu bintu byihariye byaranze imibereho ya Yesu. Ni ibihe bintu bindi byihariye ushobora gutahura? Mu gihe usuzuma imibereho ya Yesu, jya wishyiriraho intego yo “kumenya urukundo rwa Kristo,” wigana amagambo ye n’ibikorwa bye.—Efe 3:19.