Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Kamena
“Mbere yo gufata umwanzuro, abantu benshi baragurisha inyenyeri. Ese utekereza ko hari icyo zakumarira mu mibereho yawe? [Reka asubize.] Birashishikaje kuba hari icyo Bibiliya ivuga ku matsinda y’inyenyeri. [Soma mu 2 Abami 23:5.] Iyi ngingo igaragaza icyo Bibiliya ibivugaho.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 18.
Réveillez-vous! Kamena
“Akenshi iyo abantu bagiye kubatizwa, gushyingirwa cyangwa guhamba, amadini yabo abaca amafaranga. Ese wumva ibyo bikwiriye? [Reka asubize.] Dore amabwiriza Yesu yahaye abigishwa be. [Soma muri Matayo 10:7, 8b.] Iyi ngingo igaragaza icyo Bibiliya ibivugaho.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 22.
Umunara w’Umurinzi 1 Nyakanga
“Abantu benshi bavuga ko Ishoborabyose yitwa Imana gusa. None se wari uzi ko burya Bibiliya itubwira izina ry’Imana? [Reka asubize, hanyuma usome muri Yeremiya 16:21.] Iyi gazeti isobanura impamvu izina ry’Imana ryakuwe muri Bibiliya zimwe na zimwe n’icyo mu by’ukuri kumenya Imana bisobanura.”
Réveillez-vous! Nyakanga
“Ibibazo by’ubukungu byatumye abantu benshi bahangayika. Abadafite akazi barahangayitse, naho abagafite bo batinya kugatakaza. Ese utekereza ko iyi nama yabidufashamo? [Soma muri Matayo 6:34, hanyuma ureke asubize.] Iyi gazeti itanga inama z’uko twacunga amafaranga yacu n’uko twarinda ibyiyumvo byacu.”