ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/10 p. 1
  • Ibyo dushyira mu mwanya wa mbere

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyo dushyira mu mwanya wa mbere
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Ibisa na byo
  • Ese ukorera Imana mu buryo bwuzuye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Ni iki ushyira mu mwanya wa mbere?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • “Mugere ikirenge mu cye”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Umurimo wo kubwiriza ni wo murimo wacu w’ingenzi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
km 7/10 p. 1

Ibyo dushyira mu mwanya wa mbere

1. Yesu yagaragaje ate ko umurimo wo kubwiriza ari uw’ingenzi kuri we?

1 Yesu yashyiraga umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere. Yakoranye umwete, agenda ibirometero amagana mu gihugu cya Palesitina agira ngo abwirize abantu benshi uko bishoboka kose. Yoroheje imibereho ye kugira ngo abone uko amara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza kandi arusheho kuwitaho (Mat 8:20). Igihe imbaga y’abantu yashakaga kugumana na we kugira ngo abakirize abarwayi, yaravuze ati “ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora.”—Luka 4:43.

2. Kuki umurimo wo kubwiriza wari uw’ingenzi cyane kuri Yesu?

2 Kuki umurimo wo kubwiriza wari uw’ingenzi cyane kuri Yesu? Yari ahangayikishijwe cyane cyane no kwezwa kw’izina rya Yehova (Mat 6:9). Yakundaga Se wo mu ijuru, akifuza gukora ibyo ashaka no kumvira amategeko ye yose (Yoh 14:31). Nanone yitaga ku bantu abikuye ku mutima kandi akifuza kubafasha.—Mat 9:36, 37.

3. Twagaragaza dute ko dushyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere?

3 Jya wigana Yesu: Gukomeza gushyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere nk’uko Yesu yabigenzaga, bishobora kutugora kubera ko iyi si idutwara igihe kinini kandi ikaba irimo ibirangaza byinshi (Mat 24:37-39; Luka 21:34). Ku bw’ibyo, tugomba kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi, tukagena igihe cyo kwitegura umurimo wo kubwiriza no kuwifatanyamo buri gihe (Fili 1:10). Twihatira gukomeza koroshya ubuzima no kwirinda gukoresha isi mu buryo bwuzuye.—1 Kor 7:31.

4. Kuki gushyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere ari iby’ingenzi muri iki gihe?

4 Iyo igihe ari gito, umunyabwenge abanza gukora ikintu cy’ingenzi cyane kurusha ibindi. Urugero, iyo amenye ko yugarijwe n’inkubi y’umuyaga iteje akaga, akoresha igihe cye n’imbaraga ze zose kugira ngo arokore umuryango we kandi aburire abaturanyi be. Aba aretse gukora indi mirimo itari iy’ingenzi. Igihe gisigaye kugira ngo inkubi ya Harimagedoni ize kiragabanutse (Zef 1:14-16; 1 Kor 7:29). Kugira ngo dukize ubugingo bwacu n’ubw’abatwumva, tugomba guhora twirinda ubwacu n’inyigisho twigisha, haba mu itorero n’ahandi (1 Tim 4:16). Gushyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere ni byo bizatuma turokoka.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze