Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Ugushyingo
“Ese wari uzi ko abamarayika bashishikazwa n’ibyo dukora? [Reka asubize.] Dore amagambo ashishikaje tubona muri Bibiliya. [Soma muri Luka 15:10.] Iyi ngingo isobanura ibyo Yesu yavuze ku bihereranye n’ukuntu ibiremwa by’umwuka bishobora kudufasha cyangwa kutugirira nabi.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 16.
Umunara w’Umurinzi 1 Ukuboza
“Abantu benshi batekereza ko hari ibiremwa bifite ubwenge biba mu buturo bw’imyuka kandi bigira ingaruka ku mibereho yacu. Wowe se ubitekerezaho iki? [Reka asubize, hanyuma usome mu Byahishuwe 12:7-9.] Iyi gazeti igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ibyo biremwa biba mu buturo bw’imyuka n’uko bitugiraho ingaruka. Nanone isobanura niba dushobora gushyikirana na byo.