Amagazeti yacu agenewe gushishikaza abantu b’ingeri zose
1. Vuga uko umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge yigana intumwa Pawulo.
1 Intumwa Pawulo yahuzaga ubutumwa bwiza n’imimerere y’abo abwiriza kugira ngo yunguke ‘abantu b’ingeri zose.’ Itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge na ryo rikoresha amagazeti yacu kugira ngo rigere ku bantu bo mu mimerere itandukanye kandi bafite imyizerere inyuranye (1 Kor 9:22, 23). Kugira ngo dushobore gukoresha neza Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! byaba byiza tumenye abantu ayo magazeti agenewe.
2. Nimukanguke! igenewe abantu bameze bate?
2 Nimukanguke!: Iyi gazeti igenewe abantu nk’abo intumwa Pawulo yavuganaga na bo igihe yagiraga ati “bagabo bo muri Atene” (Ibyak 17:22). Abo bantu nta cyo bari bazi ku bihereranye n’inyigisho za gikristo kandi ntibari basobanukiwe Ibyanditswe. Mu buryo nk’ubwo, abantu bandikirwa Nimukanguke! ni ababa bazi ibintu bike cyane kuri Bibilya cyangwa se abatagira ikintu na mba bazi. Bashobora kuba nta cyo bazi ku bihereranye n’inyigisho za gikristo, baratakarije amadini icyizere cyangwa se batanazi ko Bibiliya yabagirira akamaro. Intego y’ibanze ya Nimukanguke! ni ugufasha abasomyi bayo kwemera ko Imana ibaho. Nanone iyi gazeti igamije gufasha abayisoma kwiringira Bibiliya no gusobanukirwa ko Abahamya ba Yehova batandukanye n’andi madini.
3. Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi yombi agenewe ba nde?
3 Umunara w’Umurinzi: Igazeti y’Umunara w’Umurinzi igenewe abantu bose, yandikirwa abantu bubaha Imana n’Ibyanditswe mu rugero runaka. Bazi Bibiliya mu rugero ruciriritse, ariko ntibasobanukiwe neza inyigisho zayo. Bameze nk’abantu Pawulo yavuze ko ‘batinya Imana’ (Ibyak 13:14-16). Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo kwigwa, igenewe mbere na mbere Abahamya ba Yehova. Pawulo yabaga yiringiye ko abasomaga inzandiko ze bari ari abantu bamenyereye Ibyanditswe kandi basobanukiwe neza inyigisho z’ukuri (1 Kor 1:1, 2). Mu buryo nk’ubwo, ingingo zisohoka mu igazeti yo kwigwa ziba zigenewe abantu baza mu materaniro kandi basobanukiwe iby’Abahamya n’imvugo yabo.
4. Kuki tugomba kumenya neza ibikubiye muri buri gazeti dutanga mu murimo wo kubwiriza?
4 Nubwo ubusanzwe dutanga amagazeti abiri icyarimwe, igazeti imwe gusa ni yo tugira icyo tuvugaho. Ku bw’ibyo rero, ujye wishyiriraho intego yo kumenya neza ibikubiye muri buri gazeti. Nubigenza utyo, ni bwo uzamenya gutanga amagazeti mu buryo butuma ashishikaza abo uhura na bo.