Uko wabwiriza mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi ufite icyizere
1. Kuki tutagombye gucika intege niba tugira ubwoba bwo kubwiriza ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi?
1 Ese utinya kubwiriza mu mafasi akorerwamo imirimo y’ubucuruzi? Niba ari uko biri, ntucike intege. Nubwo Pawulo yari umubwiriza ugira ishyaka kandi udatinya, na we byamusabye “gushira amanga” kugira ngo akore umurimo wo kubwiriza (1 Tes 2:2). Tugiye gusuzuma ibibazo ababwiriza bakunze kwibaza n’uko babikemura.
2. Kuki tutagombye gutinya twibwira ko dushobora kurogoya abacuruzi?
2 Ese kurogoya abahakora ntibiri bubarakaze? Abantu bakorera ahantu nk’aho bakira abantu benshi kandi baba biteze ko hari ababarogoya. Akenshi bagira ikinyabupfura kuko baba bumva ko ushobora no kubabera umukiriya. Niwambara mu buryo bwiyubashye kandi ukabavugisha neza mu buryo bwa gicuti, bizatuma bakwakira neza.
3. Twakora iki kugira ngo tutarogoya abakiriya?
3 Ese natangiriza ibiganiro imbere y’abakiriya benshi? Niba bishoboka, ujye ujyayo igihe baba nta bakiriya benshi bafite, urugero nk’igihe bagikingura. Jya utegereza kugeza igihe ushinzwe abakozi cyangwa uwakira abantu ari bube ari wenyine, ubone kumuvugisha. Jya uvuga make igihe wibwira abo uhasanze.
4. Twavuga iki igihe tubwiriza ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi?
4 Navuga iki? Niba hari abakozi benshi, jya uvugana n’ubahagarariye. Ushobora kuvuga uti “kubera ko bitoroshye gusanga abacuruzi imuhira, duhisemo kugusanga aho ukorera. Nzi ko uri ku kazi, ariko nanjye singutindira.” Kugira ngo batatwitiranya n’abantu babunza ibicuruzwa, ubusanzwe biba byiza kutavuga iby’impano; keretse gusa batubajije aho dukura amafaranga yo gushyigikira umurimo wacu. Bitewe n’imirimo y’ubucuruzi ihakorerwa, ushobora gusaba uhagarariye abakozi uruhushya rwo kuvugana muri make n’abakozi be. Ibwire n’abo bakozi. Niba umukozi ahuze, mubwire amagambo make maze umusigire inkuru y’Ubwami.
5. Ni izihe mpamvu zagombye gutuma tubwiriza ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi?
5 Yesu na Pawulo babwirizaga abantu basanze aho bacururiza kandi bakababwiriza bafite icyizere. Nawe ushobora kubikora (Mat 4:18-21; 9:9; Ibyak 17:17). Jya usaba Yehova agufashe gutuza no gushira amanga (Ibyak 4:29). Akenshi dukunze gusanga abantu aho bakorera imirimo y’ubucuruzi. Kuki se utagerageza ubwo buryo bwo kubwiriza butuma tugera kuri byinshi?