Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Ubwiriza mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi
Impamvu ari iby’ingenzi: Kubera ko abantu benshi bamara amasaha menshi mu kazi, uburyo bwiza bwo kubagezaho ubutumwa bw’Ubwami ni ukubabwiriza tubasanze aho bakorera. Kubwiriza mu mafasi akorerwamo imirimo y’ubucuruzi birashimisha kandi bigira icyo bigeraho, kuko buri gihe baba bahari kandi bakaba bagira ikinyabupfura, bitewe n’uko umuntu wese babonye baba batekereza ko ari umukiriya. Kugira ngo ababwiriza bagire icyo bageraho, bagomba kugira ubushishozi, bakambara neza kandi bakirimbisha uko bikwiriye (2 Kor 6:3). Ku bw’ibyo rero, umugenzuzi w’umurimo agomba kugenzura abyitondeye uko amafasi akorerwamo imirimo y’ubucuruzi abwirizwa, n’abayabwirizamo.
Gerageza gukora ibi muri uku kwezi:
Muri gahunda yanyu y’iby’umwuka mu muryango y’ubutaha, muzitoze uko mwatangiza ibiganiro mu gihe musabwe kubwiriza mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi.