Porogaramu y’icyumweru gitangira ku itariki ya 21 Nzeri
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 21 NZERI
Indirimbo ya 53 n’isengesho
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
cl igice cya 30 ¶19-23, n’agasanduku ko ku ipaji ya 309 (imin. 30)
Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: 2 Abami 19-22 (imin. 8)
No. 1: 2 Abami 20:12-21 (imin. 3 cg itagezeho)
No. 2: Imana ari na yo Data ni imwe; iruta ibibaho byose mu ijuru no mu isi—bi12 p. 1914 33.A (imin. 5)
No. 3: Umwana ni muto kuri Data haba mbere yo kuza ku isi na nyuma yaho—bi12 p. 1914 33.B (imin. 5)
Iteraniro ry’Umurimo:
Intego y’uku kwezi: “Jya ‘ubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye.’”—Ibyak 20:24.
Imin 10: Ibyo twagezeho mu mwaka w’umurimo ushize. Disikuru. Itangwe n’umugenzuzi w’umurimo. Suzuma uko itorero ryakoze umurimo wo kubwiriza mu mwaka ushize. Ibande ku bintu byiza byagezweho, kandi ushimire ababwiriza. Vuga uburyo bumwe cyangwa bubiri bwo gukora umurimo wo kubwiriza itorero rishobora kunonosora muri uyu mwaka w’umurimo dutangiye, kandi utange ibitekerezo bifatika bigaragaza uko byakorwa.
Imin 10: Kubwiriza mu buryo bunonosoye bigera kuri byinshi. Ikiganiro gishingiye mu Gitabo nyamwaka 2015, ku ipaji ya 54, paragarafu ya 1; ipaji ya 56, paragarafu ya 2 kugeza ku ipaji ya 57, paragarafu ya 1 no ku ipaji ya 63, paragarafu ya 2 kugeza ku ipaji ya 64. Nimumara gusuzuma buri nkuru y’ibyabaye, ujye ubaza abateze amatwi isomo bavanyemo.
Imin 10: “Twigane ukwizera kwabo.” Ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo.
Indirimbo ya 81 n’isengesho