ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/15 p. 2
  • Twigane ukwizera kwabo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twigane ukwizera kwabo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Ibisa na byo
  • Ibaruwa y’Inteko Nyobozi
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • “Cyazibye icyuho cyari mu mutima wanjye”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Uko gusoma Bibiliya byagufasha kwihanganira ibibazo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
km 9/15 p. 2

Twigane ukwizera kwabo

1. Ni iki tuziga mu Cyigisho cya Bibiliya cy’itorero guhera mu cyumweru cyo ku ya 19 Ukwakira?

1 Mu cyumweru gitangira ku itariki ya 19 Ukwakira 2015, tuzatangira kwiga igitabo Twigane ukwizera kwabo mu Cyigisho cya Bibiliya cy’itorero. Iki gitabo kivuga inkuru z’abagabo n’abagore 14 baranzwe no kwizera. Gisobanura neza inkuru z’abo bantu bizerwa ku buryo twumva dusa n’aho turi kumwe na bo, bigatuma tubona ko na bo bari abantu nkatwe bahuye n’ingorane igihe bakoreraga Yehova. Nanone icyo gitabo kitwereka amasomo twakura muri izo nkuru yafasha buri muntu ku giti cye muri iki gihe.​—⁠Heb 6:12.

2. Sobanura ibintu bimwe na bimwe bigize igitabo Twigane ukwizera kwabo.

2 Ibikubiyemo: Icyo gitabo kirimo umurongo w’ibihe n’amakarita bidufasha kumenya igihe buri muntu uvugwamo yabereyeho n’akarere yabagamo. Byongeye kandi, buri gice kirimo agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Tekereza . . . ,” kazajya kadufasha gutekereza cyane kuri izo nkuru no gushyira mu bikorwa amasomo twize. Nanone icyo gitabo kirimo amafoto meza y’amabara, asobanutse neza kandi yatoranyijwe mu buryo bwitondewe, ku buryo bituma dusa n’abareba ibivugwamo.

3. Twakora iki ngo kwiga iki gitabo bitugirire akamaro?

3 Uko cyakugirira akamaro: Ibaruwa y’Inteko Nyobozi ibimburira icyo gitabo, idutera inkunga igira iti “ujye utekereza ku byo usoma, kandi umere nk’aho wari uhari igihe byabaga. Jya ugerageza kwishyira mu mwanya w’abo bantu bavugwa muri Bibiliya, use n’ureba ibyo barebaga kandi ugereranye uko bitwaye mu mimerere runaka n’uko wari kwitwara iyo uza kuba uri mu mimerere nk’iyabo.” Birumvikana ko gutekereza ku byo usoma bidashatse kuvuga ko ugomba gukabya gukekeranya, ahubwo ni ukureba icyo izo nkuru zahumetswe zivuga no kwishyira mu mwanya w’abavugwamo. Ibyo bisaba gufata igihe cyo gutekereza ku byo dusoma (Neh 8:8). Isomo nirizajya ritangirira mu gice hagati, uyobora azajya abanza gukora isubiramo rigufi ry’ibyo twize ubushize, abikore mu masogonda ari hagati ya 30 na 60. Niba isomo murimo musuzuma ridasozwa n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Tekereza . . . ”, uyobora azajya abaza ikibazo kimwe cyangwa bibiri mu isubiramo.

4. Kuki tugomba kwiga igitabo Twigane ukwizera kwabo?

4 Tuba mu isi ihora ishaka kumunga ukwizera kwacu. Iki gitabo, ndetse n’ingingo zagiye zisohoka mu Munara w’Umurinzi, ari na zo iki gitabo gishingiyeho, ni impano Yehova yaduhaye kugira ngo tugire ukwizera gukomeye (Yak 1:17). Nimucyo tuzakore uko dushoboye kose kugira ngo twungukirwe mu buryo bwuzuye n’icyo gitabo, twitabira Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero, kandi igihe tuzaba twigira hamwe n’abandi icyo gitabo, tujye dutanga ibitekerezo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze