ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/12 p. 1
  • “Mubane amahoro n’abantu bose”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Mubane amahoro n’abantu bose”
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Ibisa na byo
  • Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye​—Umenya uko wasubiza nyir’inzu igihe yarakaye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Tujye dushira amanga, ariko kandi tube n’abanyamahoro
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Jya ufasha nyir’inzu gutekereza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Tujye tuba abagwaneza kandi twite ku bandi mu murimo wo kubwiriza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
km 12/12 p. 1

“Mubane amahoro n’abantu bose”

1. Ni iyihe nama yo muri Bibiliya twakurikiza mu gihe duhuye n’abantu barakaye?

1 Abagaragu ba Yehova bakunda amahoro kandi umurimo wacu na wo ni uw’amahoro (Yes 52:7). Icyakora, hari igihe abantu baturakarira bitewe n’uko tubasuye. Ni iki cyadufasha kuba abanyamahoro mu mimerere nk’iyo?—Rom 12:18.

2. Kuki ari iby’ingenzi ko tugira ubushishozi?

2 Jya ugira ubushishozi: Nubwo hari abaturakarira bitewe n’uko barwanya ukuri, hari abandi bashobora kurakara batabitewe n’ubutumwa tubwiriza. Hari igihe bashobora kurakazwa n’uko tubasuye mu gihe kidakwiriye cyangwa se bakaba barakajwe n’ibibazo byabo bwite. Icyakora niyo nyir’inzu yarakara bitewe n’ubutumwa bwiza, tugomba kwibuka ko ibyo biterwa n’uko yayobejwe (2 Kor 4:4). Kugira ubushishozi bizatuma dukomeza gutuza, ntitwumve ko ari twe arakariye.—Imig 19:11.

3. Twagaragaza dute ko twubaha nyir’inzu?

3 Jya ububaha: Abantu benshi bo mu ifasi yacu baba bafite ibintu bizera byashinze imizi mu mitima yabo (2 Kor 10:4). Bafite uburenganzira bwo kudutega amatwi cyangwa kutadutega amatwi. Ntitwagombye na rimwe gupfobya imyizerere ya nyir’inzu cyangwa ngo tumwereke ko hari icyo tumurusha. Niba adusabye kumuvira mu rugo, twagombye guhita tugenda.

4. Kuvuga amagambo arangwa n’ineza bisobanura iki?

4 Jya uvuga amagambo arangwa n’ineza: Niba nyir’inzu adututse tugomba kumusubiza twiyoroheje kandi mu bugwaneza (Kolo 4:6; 1 Pet 2:23). Aho kugira ngo mujye impaka, jya ushaka ibyo muvugaho rumwe. Dushobora kubaza nyir’inzu mu bugwaneza impamvu abona ibintu atyo. Icyakora, kugira ngo tudakomeza kumurakaza, hari igihe biba byiza kwirinda gukomeza ikiganiro.—Imig 9:7; 17:14.

5. Kuba abanyamahoro mu murimo wo kubwiriza bituma tugera ku ki?

5 Iyo tubaye abanyamahoro, nyir’inzu ashobora gukomeza kuzirikana imyifatire yacu maze ikindi gihe akazatega amatwi undi muntu uje kumubwiriza (Rom 12:20, 21). Niyo yaba akurwanya amaramaje, hari igihe yazahinduka umuvandimwe wawe (Gal 1:13, 14). Niyo atakwitabira ukuri, nidukomeza kwifata kandi tukaba abanyamahoro tuzubahisha Yehova kandi turimbishe inyigisho zacu.—2 Kor 6:3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze