Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Umenya uko wasubiza nyir’inzu igihe yarakaye
Impamvu ari iby’ingenzi: Abantu benshi duhura na bo mu murimo wo kubwiriza usanga bafite ikinyabupfura. Icyakora, Yesu yari yarahanuye ko hari abantu bari kutwanga (Yoh 17:14). Ku bw’ibyo, igihe nyir’inzu aturakariye ntibyagombye kudutangaza. Iyo ibintu nk’ibyo bitubayeho, tuba tugomba kwitwara mu buryo bushimisha uwo duhagarariye, ari we Yehova (Rom 12:17-21; 1 Pet 3:15). Nitubigenza dutyo tuzatuma ibintu bitarushaho kuzamba. Nanone bizabera nyir’inzu n’abatwitegereza ubuhamya, ku buryo bashobora kuzatega amatwi abandi Bahamya ba Yehova bazaza kubabwiriza.—2 Kor 6:3.
Gerageza gukora ibi muri uku kwezi:
Muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango muzitoze ibivugwa muri iyi ngingo.
Nimumara gutandukana na nyir’inzu warakaye, ujye ubaza uwo mwajyanye kubwiriza uko mwari kubigenza kugira ngo mumusubize neza.