ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/13 p. 2
  • Agasanduku k’ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ibisa na byo
  • Agasanduku k’ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Gutanga Ubuhamya Kuri Telefoni mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Ni iki namenya ku birebana no kohererezanya ubutumwa kuri telefoni?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Abana bakoresha terefone zigezweho—Igice cya 2: Uko nakwigisha umwana wange gukoresha terefone igezweho
    Inama zigenewe umuryango
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
km 4/13 p. 2

Agasanduku k’ibibazo

◼ Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya ahereranye no gukoresha telefoni twakurikiza igihe turi mu materaniro cyangwa mu murimo wo kubwiriza?

“Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe” (Umubw 3:1): Telefoni zigendanwa zituma abantu bohererezanya ubutumwa kandi bakavugana igihe cyose babishaka. Icyakora hari igihe Umukristo aba atagomba kurangazwa na telefoni. Urugero, iyo turi mu materaniro kiba ari igihe cyo gusenga Yehova, guhabwa inyigisho zo mu buryo bw’umwuka, gusabana no guterana inkunga (Guteg 31:12; Zab 22:22; Rom 1:11, 12). Dushobora gufunga telefoni zacu igihe turi mu materaniro kandi tugasubiza abatwoherereje ubutumwa bugufi amateraniro arangiye. Niba hari umuntu ushobora kuduterefona bitewe n’impamvu ikomeye bityo ntidufunge telefoni yacu, tugomba gukuramo ijwi kugira ngo itarangaza abandi.

‘Jya ukora byose ku bw’ubutumwa bwiza’ (1 Kor 9:23): Hari igihe twakoresha telefoni mu murimo wo kubwiriza. Urugero, umuvandimwe uyoboye iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza ashobora kuyikoresha avugana n’abarimo kubwiriza mu kandi gace k’ifasi yanyu. Rimwe na rimwe, ababwiriza bashobora gukoresha telefoni zabo bahamagara umuntu ushimishijwe cyangwa umwigishwa wa Bibiliya mbere yo kujya kumusura, cyane cyane iyo atuye kure. Niba twitwaje telefoni tugomba kwitonda kugira ngo itaturogoya igihe tuvugana na nyir’inzu.—2 Kor 6:3.

Jya uzirikana abandi (1 Kor 10:24; Fili 2:4): Ntitwagombye na rimwe gukererwa ku iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza twibwira ko dushobora guterefona umuntu cyangwa kumwoherereza ubutumwa bugufi kugira ngo tumenye aho itsinda ryagiye kubwiriza. Iyo tuje twakererewe, akenshi bituma abagize itsinda bongera gupangwa bundi bushya. Birumvikana ko hari igihe hashobora kuba ibintu bitunguranye bigatuma dukererwa. Icyakora iyo tugize akamenyero ko kuhagerera igihe, tuba tugaragaje ko twubaha gahunda yashyizweho na Yehova, umuvandimwe uyobora iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza hamwe n’abandi babwiriza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze