Agasanduku k’ibibazo
◼ Ni iki twagombye kuzirikana mu gihe dukoresha telefoni zigendanwa?
Izo telefoni zishobora gutuma dushyikirana n’abandi aho twaba turi hose. Nubwo zishobora kuba ari ingirakamaro, tugomba kuba maso kugira ngo tutazikoresha mu bihe bidakwiriye maze zikarogoya umurimo wacu wo kubwiriza cyangwa amateraniro ya Gikristo. Ni gute ibyo bishobora kubaho?
Tekereza ingaruka zishobora kubaho mu gihe telefoni isonnye turi mu murimo wo kubwiriza. Ni iki nyir’inzu yatekereza? Yabibona ate se turamutse duhagaritse ikiganiro tukitaba iyo telefoni? Ntitwakwifuza rwose gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyabuza abandi gutegera amatwi ubutumwa bw’Ubwami (2 Kor 6:3). Ku bw’ibyo rero, mu gihe dufite telefoni bagendana, twagombye kuyifunga kugira ngo itaturogoya cyangwa ikarogoya abandi igihe turi mu murimo wo kubwiriza.
Bite se mu gihe dutegereje, abandi barimo babwiriza? Mbese, iyo tugeneye igihe runaka umurimo wo kubwiriza, ntitwagombye gukomeza kwerekeza ibitekerezo kuri uwo murimo? Kubera ko twubaha umurimo wacu wera, gahunda zacu bwite zitari ngombwa cyangwa ibikorwa mbonezamubano bidushishikaza, dusabwa kubikora mu kindi gihe (Rom 12:7). Birumvikana ariko ko ibyo bitabuzanya gukoresha telefoni kugira ngo dutange ubuhamya bw’inyongera cyangwa se duhe nyir’inzu gahunda y’igihe twazabumuhera.
Mu buryo bwihariye, tugomba kugira amakenga ku bihereranye no gukoresha telefoni zigendanwa mu gihe dutwaye imodoka, kubera ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko kuzikoresha bituma impanuka ziyongera. Twagombye kubahiriza rwose amategeko ayo ari yo yose abuzanya kuzikoresha mu gihe dutwaye imodoka.
Tujya mu materaniro ya Gikristo no mu makoraniro mato n’amanini kugira ngo dusenge Yehova kandi twigishwe na we. Mbese, gushimira ku bw’ayo materaniro yera ntibyagombye kudusunikira gufunga izo telefoni zacu kugira ngo zitaturogoya cyangwa zikarogoya abandi? Mu gihe havutse ikintu cyihutirwa kigomba kwitabwaho mu maguru mashya, twagombye kugihihibikanira turi hanze y’aho amateraniro abera. Naho ubundi, tugomba kureba ukuntu twakwita ku bintu byacu bwite bidafitanye isano no gusenga mu bindi bihe bitari ibyagenewe ugusenga.—1 Kor 10:24.
Nimucyo uburyo dukoresha telefoni zigendanwa cyangwa ikindi gikoresho cyose cyo mu rwego rwa elegitoroniki, bugaragaze ko twita ku bandi kandi ko dufatana uburemere ibintu by’umwuka.