Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
1. Ni ryari tuzatangira kwiga agatabo Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?, kandi se bizatugirira akahe kamaro?
1 Mu cyumweru gitangira ku itariki ya 28 Ukwakira, tuzatangira kwiga agatabo Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe? mu Cyigisho cya Bibiliya cy’Itorero. Ako gatabo gashya kasohotse mu ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Rinda umutima wawe,” kagenewe kuyobora abigishwa ba Bibiliya ku muteguro. Kwiga ako gatabo bizatuma twishimira kuba turi mu muteguro wa Yehova. Nanone bizatuma twimenyereza gukoresha icyo gikoresho cy’agaciro kenshi mu murimo wo kubwiriza.—Zab 48:13.
2. Ni mu buhe buryo aka gatabo kazigwa mu itorero?
2 Uko tuzakiga: Uyobora icyigisho azajya akoresha igihe cye neza ku buryo buri somo rizajya rimara igihe kingana n’icy’irindi. Azajya atangira buri somo ryose mu masomo 28 agize ako gatabo asoma ikibazo kigize umutwe waryo. Nyuma yaho, azajya asaba umusomyi gusoma paragarafu ibimburira iryo somo. Ibyo birangiye, azajya abaza abateranye ikibazo yateguye kijyanye n’iyo paragarafu ibanza. Nanone, paragarafu itangiwe n’amagambo ari mu nyuguti zitose igomba gusomerwa hamwe n’iziyikurikira zidatangijwe inyuguti zitose kandi zigatangwaho ibitekerezo ukwazo. Nyuma yo gusoma izo paragarafu, uyobora azajya asaba abateranye kuvuga uko zisubiza ikibazo kigize umutwe w’iryo somo. Nanone ako gatabo gafite amafoto meza ashobora gutangwaho ibitekerezo. Mushobora gusoma imirongo y’Ibyanditswe y’ingenzi mukurikije uko igihe kibibemerera. Mbere yo kujya ku rindi somo, uyobora icyigisho azajya akoresha isubiramo abaza ibibazo biri ahagana hasi ku ipaji. Niba hari agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibindi wakora,” uyobora icyigisho azasaba umusomyi kugasoma hanyuma asabe abateze amatwi kuvuga ukuntu ibivugwamo byagirira akamaro umwigishwa wa Bibiliya aramutse abikurikije. Mu gusoza, uyobora icyigisho azakoresha isubiramo akurikije uko igihe kibimwemerera, yifashishije ibibazo bigize imitwe y’amasomo bazaba bize. Muzirikane ko atari ngombwa ko uyoborera umuntu icyigisho cya Bibiliya akoresha ubwo buryo.
3. Twakora iki kugira ngo kwiga ako gatabo bitugirire akamaro?
3 Uzajye uza mu materaniro wateguye neza kugira ngo kwiga ako gatabo bikugirire akamaro. Ujye wihatira gutanga ibitekerezo. Mu gihe tuzaba twiga ako gatabo, uzajye utekereza uko ibyo wiga byagirira akamaro abigishwa ba Bibiliya. Turifuza ko kwiga ako gatabo gashya byatuma tugira ibyo dukeneye byose kugira ngo dufashe abandi kwifatanya natwe mu gukora ibyo Imana ishaka, kugira ngo na bo bagire ibyiringiro byo kubaho iteka.—1 Yoh 2:17.