Uburyo bw’icyitegererezo
Inkuru y’Ubwami No. 38
“Hari gahunda irimo ikorwa ku isi hose yo kugeza ku bantu ubu butumwa bw’ingenzi. Akira ubutumwa bwawe.”
Icyitonderwa: tujye tuvuga amagambo make kugira ngo turangize ifasi yacu. Icyakora, hari igihe nyir’inzu yashimishwa maze akifuza ko tuganira. Mu gihe bigenze bityo, ushobora kumubaza icyo atekereza ku kibazo kibazwa ku ipaji ya mbere y’iyo nkuru y’Ubwami, ukayirambura ukamusomera igisubizo Bibiliya itanga kuri icyo kibazo hanyuma mugasuzuma agace gato k’ibikubiye muri iyo nkuru y’Ubwami ukurikije uko igihe kibikwemerera. Mbere yo kugenda, mwereke ikibazo kiri ku ipaji ya nyuma ahanditse ngo “Bitekerezeho,” muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mukakiganiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Ugushyingo
“Utekereza ko ari ikihe kinyoma gikomeye kuruta ibindi abantu babeshyera Imana? [Reka asubize.] Bibiliya ivuga ko Imana ishaka ko abantu bayikunda kandi bakayiringira. [Soma muri Yesaya 41:13.] Iyi gazeti igaragaza ibinyoma bitatu abantu babeshyera Imana byatumye abantu bamwe na bamwe batayegera.”
Nimukanguke ! Ugushyingo
“Abantu benshi bahangayikishijwe no kuba umuco ugenda wononekara. Iyo ni yo mpamvu itumye namwe tubasura. Ese utekereza ko abantu badohotse ku mahame mbwirizamuco bagenderagaho? [Reka asubize.] Bibiliya yahanuye ko imyifatire y’abantu n’imico yabo byari guhinduka. [Soma muri 2 Timoteyo 3:1-5.] Iyi gazeti isobanura impamvu tugomba kubona ko amahame mbwirizamuco aboneka muri Bibiliya ari ay’agaciro.”