Jya ukoresha urubuga rwa jw.org mu murimo wo kubwiriza
Urubuga rwacu, ni igikoresho cy’agaciro kenshi kidufasha kugeza ubutumwa bwiza “mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8). Abenshi mu bo tubwiriza ntibashobora kwishakira urubuga rwacu ngo barubone. Barubona ari uko gusa hari umubwiriza ubibafashijemo.
Hari umugenzuzi usura amatorero wakuye ku rubuga rwacu videwo ifite umutwe uvuga ngo “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” ayishyira kuri telefoni ye hanyuma akajya ayereka abantu igihe cyose abonye uburyo. Urugero, iyo agiye kubwiriza ku nzu n’inzu aravuga ati “nasuye abantu kugira ngo mbafashe kubona ibisubizo by’ibi bibazo bitatu by’ingenzi: kuki ku isi hari imibabaro myinshi? Ese Imana izayikuraho ite? Kandi se, twayihanganira dute igihe itaravaho? Iyi videwo ngufi irimo ibisubizo by’ibyo bibazo.” Ubwo ahita yereka nyir’inzu iyo videwo. Iyo videwo irashishikaje cyane ku buryo iyo abantu benshi bayirebye, bayikuraho ijisho ari uko irangiye. Hanyuma uwo mugenzuzi usura amatorero ahita avuga ati “wumvise rero ko ushobora gukoresha uru rubuga usaba ko hagira umuntu mwigana Bibiliya. Ariko kubera ko turi kumwe, nshobora kukwereka muri make uko twiga Bibiliya.” Iyo nyir’inzu abyemeye, amwereka uko twiga Bibiliya yifashishije agatabo Ubutumwa bwiza. Iyo nyir’inzu adafite umwanya, bahana gahunda yo kuzabimwereka agarutse kumusura. Uko ni na ko abigenza iyo agiye kunywa icyayi ahantu. Aganiriza mu buryo bwa gicuti umuntu bicaranye, hanyuma akayimwereka. Ese ujya ukoresha urubuga rwa jw.org mu murimo wo kubwiriza?