Kuki tugomba guhita tugenda?
Iyo tugiye mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza, tuba turi kumwe n’abavandimwe bacu kandi birasanzwe ko tuganira na bo. Icyakora, iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza nirirangira tujye twihutira kujya mu ifasi. Umurimo wo kubwiriza dukora urihutirwa cyane (2 Tim 4:2). Uko turushaho kuzarira, ni na ko igihe twageneye umurimo wo kubwiriza kirushaho kugabanuka. Tuzabona uburyo bwo kuganira no guterana inkunga n’ababwiriza bagenzi bacu igihe tuzaba twajyanye na bo mu murimo wo kubwiriza. Iyo duhise tujya mu murimo wo kubwiriza tudatindiganyije tuba tugaragaje ko turi abanyamwete bakorera Yehova n’Umwana we.—Rom 12:11.