UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 69-73
Abagaragu ba Yehova bagirira ishyaka ugusenga k’ukuri
Twagombye kurwanirira ishyaka ugusenga k’ukuri mu buryo bugaragara
Dawidi yarwaniriye ishyaka Yehova mu buzima bwe bwose
Dawidi ntiyigeze yihanganira ikintu cyashoboraga gushyira umugayo ku izina rya Yehova
Abageze mu za bukuru bashobora gufasha abakiri bato kurangwa n’ishyaka
Umwanditsi w’iyo zaburi, ushobora kuba ari Dawidi, yagaragaje ko yifuzaga gufasha abari kuzabaho nyuma ye
Ababyeyi n’Abakristo b’inararibonye, bashobora gutoza abakiri bato
Ishyaka tugira rituma tubwira abandi ibyo Ubwami buzakorera abantu
Umurongo wa 3—Abantu bose bazaba bafite amahoro
Umurongo wa 12—Umukene azakizwa
Umurongo wa 14—Urugomo ruzavaho
Umurongo wa 16—Buri wese azabona ibyokurya bihagije