ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb16 Nzeri p. 8
  • Ibyo wakwirinda mu gihe uyobora icyigisho cya Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyo wakwirinda mu gihe uyobora icyigisho cya Bibiliya
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Ibisa na byo
  • Kuyobora Icyigisho cya Bibiliya cyo mu Rugo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Fasha abigishwa ba Bibiliya babatizwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Koroshya
    Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Uburyo bwo Guhindura Abantu Abigishwa Hakoreshejwe Igitabo Ubumenyi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
mwb16 Nzeri p. 8

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ibyo wakwirinda mu gihe uyobora icyigisho cya Bibiliya

Igicapye
Umuvandimwe arondogora mu gihe yigisha

Kurondogora: Ntukumve ko ugomba gusobanura buri kantu kose. Yesu yifashishaga ibibazo kugira ngo afashe abantu gutekereza no kugera ku mwanzuro ukwiriye (Mt 17:24-27). Ibibazo bituma umwigishwa ashishikazwa n’ibyo yiga kandi bigatuma umenya ibyo asanzwe azi n’ibyo yizera (be 253 ¶3-4). Mu gihe umubajije ikibazo, ujye wihangana utegereze ko asubiza. Nasubiza ikitari cyo, aho kumusubiriza ujye umubaza ibibazo by’inyongera bimufasha kugera ku gisubizo cy’ukuri (be 238 ¶1-2). Jya uvuga witonze ku buryo umwigishwa asobanukirwa ibitekerezo bishya.—be 230 ¶4.

Ibisobanuro byinshi ku mpamvu abantu basaza

Gutanga ibisobanuro bigoye kumva: Jya wirinda gusobanura ibintu byose uzi ku ngingo runaka (Yh 16:12). Jya wibanda ku gitekerezo cy’ingenzi kiri muri paragarafu (be 226 ¶4-5). Iyo ibisobanuro bibaye byinshi, nubwo byaba bishishikaje, bishobora gupfukirana ingingo z’ingenzi ntizumvikane (be 235 ¶3). Niba umwigishwa amaze gusobanukirwa igitekerezo cy’ingenzi kiri muri paragarafu, jya ukomereza ku yindi.

Umuvandimwe arondogora mu gihe yigisha

Kumva ko ugomba kurangiza ibyo wateganyije byose: Intego tuba dufite ni ukugera umwigishwa ku mutima; si ukurangiza ibyo twateganyije kumwigisha byose (Luka 24:32). Jya ukoresha Ijambo ry’Imana kuko rifite imbaraga, maze wibande ku mirongo y’ingenzi iri mu isomo mwiga (2 Kor 10:4; Heb 4:12; be 144 ¶1-3). Jya ukoresha ingero zoroheje (be 245 ¶2-4). Jya uzirikana ibyo amaze kumenya n’ibyo asanzwe yizera, maze abe ari byo wibandaho muri iryo somo. Jya umubaza ibibazo nk’ibi bigira biti “ibyo twize wabyumvise ute? Bikwigishije iki ku birebana na Yehova? Urabona ukurikije iyi nama byakugirira akahe kamaro?”—be 238 ¶3-5; 259 ¶1.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze