ISOMO RYA 44
Gukoresha neza ibibazo
KUBERA ko muri rusange ibibazo biba bisaba igisubizo haba mu magambo cyangwa mu mutima, bishobora gufasha abaguteze amatwi kumva ko ibyo uvuga bibareba. Ibibazo bishobora kugufasha gutangiza ibiganiro no kungurana n’abandi ibitekerezo. Iyo utanga disikuru n’iyo wigisha, ushobora kwifashisha ibibazo kugira ngo ubyutse ugushimishwa, ufashe umuntu gutekereza ku ngingo iyi n’iyi cyangwa utsindagirize ibyo umaze kuvuga. Iyo ukoresheje ibibazo neza, ushishikariza abandi gutekereza ku byo bumva, aho gupfa gutega amatwi gusa. Zirikana intego ushaka kugeraho, hanyuma ubaze ibibazo byawe mu buryo buzagufasha kuyigeraho.
Gushishikariza abandi kuganira. Igihe ugiye kubwiriza, jya ushaka uburyo watumirira abantu kugira icyo bavuga igihe cyose babishaka.
Abahamya benshi batangiza ibiganiro bishishikaje babaza abo bavugana bati “waba warigeze kwibaza impamvu . . . ?” Iyo babajije ikibazo mu by’ukuri gihangayikishije abantu benshi, baba biteze kugira icyo bageraho mu murimo wo kubwiriza. Ndetse n’iyo uwo babwira yaba atarigeze na rimwe yibaza icyo kibazo, gishobora kumutera amatsiko. Dore ibindi bibazo ushobora kubaza utangiza ibiganiro: “utekereza iki ku . . . ?,” “wumva umeze ute iyo . . . ?,” na “mbese nawe waba wizera ko . . . ?”
Igihe umubwirizabutumwa Filipo yegeraga umutegetsi mukuru w’Umunyetiyopiya wasomaga ubuhanuzi bwa Yesaya mu ijwi riranguruye, nta kindi yakoze uretse kumubaza ati “ibyo usoma ibyo urabyumva” (Ibyak 8:30)? Icyo kibazo cyatumye Filipo abasha kumusobanurira ukuri guhereranye na Yesu Kristo. Hari Abahamya bo muri iki gihe bakoresheje ikibazo nk’icyo batahura abantu bafite inyota yo gusobanukirwa neza ukuri kwa Bibiliya.
Abantu benshi bakunze kurushaho kudutega amatwi iyo tubanje kubaha urubuga kugira ngo bavuge uko babona ibintu. Niba rero umaze kubaza umuntu ikibazo, jya umutega amatwi witonze. Aho kunenga igisubizo cye, mugaragarize ineza umwereka ko wacyumvise. Mushimire niba ushobora kubikora nta buryarya. Igihe kimwe ubwo umwanditsi yari amaze ‘gusubizanya ubwenge,’ Yesu yamushimiye agira ati “nturi kure y’ubwami bw’Imana” (Mar 12:34). N’iyo kandi waba utemeranya n’ukuntu abona ibintu, ushobora kumushimira ko avuze icyo atekereza. Ibyo yavuze bishobora kuguhishurira ikintu ukwiriye kwitaho mu gihe umugezaho ukuri kwa Bibiliya.
Mbere yo kuvuga igitekerezo cy’ingenzi. Waba ubwira abantu benshi cyangwa uganira n’umuntu umwe, mbere yo kuvuga igitekerezo cy’ingenzi, ujye ugerageza kubabaza ibibazo. Ibibazo byawe bigomba kuba bifitanye isano n’ibintu bibahangayikishije koko. Ushobora no kubaza ibibazo bishishikaje ubona badashobora guhita babonera ibisubizo. Iyo uruhutse gato umaze kubaza ikibazo, abo ubwira barushaho gutega amatwi ibyo ushigaje kuvuga babishishikariye.
Hari igihe umuhanuzi Mika yigeze kwifashisha ibibazo bitari bike. Uwo muhanuzi amaze kubaza icyo Imana isaba abayisenga, yabajije ibindi bibazo bine, buri kibazo kikaba cyarashoboraga gusubizwa. Ibyo bibazo byose bitegurira abasomyi gusobanukirwa neza igisubizo yatanze mu mwanzuro w’icyo kiganiro cye (Mika 6:6-8). Mbese, ushobora kubigenza utyo nawe? Uzagerageze urebe.
Igihe ushaka gufasha umuntu kumva ikintu runaka. Ushobora gukoresha ibibazo mu gihe ufasha abandi kubona ko impamvu ubaha zifite ishingiro. Uko ni ko Yehova yabigenje igihe yabwiraga ishyanga rya Isirayeli amagambo aremereye aboneka muri Malaki 1:2-10. Yabanje kubabwira ati “narabakunze.” Bananiwe kwiyumvisha urukundo yabakunze, bituma ababaza ati “Esawu ntiyari mukuru wa Yakobo se?” Hanyuma, Yehova yababwiye ko kuba Edomu yari yarahindutse amatongo, byagaragazaga ko yari yaranze iryo shyanga ariziza ibikorwa byaryo bibi. Yakomeje abaha ingero hamwe n’ibibazo, atsindagiriza ukuntu Abisirayeli bananiwe kwitabira uko bikwiriye urukundo yabakunze. Ukuntu bimwe muri ibyo bibazo bibajijwe, wagira ngo ni abatambyi b’abahemu babibazaga. Ibindi ni ibibazo Yehova yibarije abo batambyi. Icyo kiganiro kibyutsa ibyiyumvo kandi kikadukora ku mutima; ingingo zirimo nta wazivuguruza; ubutumwa bukubiyemo ntibuzibagirana.
Hari abantu batanga disikuru babaza ibibazo neza muri ubwo buryo. Nubwo nta bisubizo baba bategereje, abateze amatwi basunikirwa gukoresha ubwenge bwabo, mbese bigasa n’aho baganira.
Iyo tuyobora ibyigisho bya Bibiliya dukoresha uburyo butuma umwigishwa na we agira icyo avuga. Birumvikana ariko ko birushaho kuba byiza iyo asubiza adasoma. Gira utundi tubazo tw’inyongera umubaza kugira ngo umufashe gutekereza, ariko ubikorane ubugwaneza. Ku bitekerezo by’ingenzi, mutere inkunga yo gusubiza yifashishije Bibiliya. Ushobora no kumubaza uti “ibi twasuzumye bihuriye he na ya ngingo duherutse kwiga? Kuki utekereza ko ari iby’ingenzi? Byagombye kugira izihe ngaruka ku mibereho yacu?” Gukoresha ubwo buryo biruta kure cyane kumubwira icyo wowe utekereza cyangwa kumusobanurira ibintu byinshi kuri iyo ngingo. Muri ubwo buryo, uzaba ufasha umwigishwa gukoresha “ubwenge” bwe mu gusenga Imana.—Heb 5:14.
Niba hari igitekerezo umwigishwa atumva neza, gira ukwihangana. Ashobora kuba akigerageza guhuza ibyo uvuga n’ibyo amaze imyaka myinshi yizera. Hari igihe kumusobanurira icyo gitekerezo mu bundi buryo bishobora kumufasha. Icyakora, hari igihe biba ngombwa ko wifashisha ibitekerezo byoroheje cyane. Muhe imirongo myinshi y’Ibyanditswe. Ifashishe ingero. Kandi ntiwibagirwe kumubaza utubazo tworoheje dutuma atekereza ku bihamya umuha.
Igihe ushaka kumenya ibyiyumvo by’uwo muvugana. Iyo ubajije umuntu ikibazo, si ko buri gihe akubwira ikimuri ku mutima cyose. Hari igihe agusubiza ashaka kugushimisha gusa. Aho ngaho rero, ugomba kugira amakenga (Imig 20:5). Nk’uko Yesu yabigenzaga, nawe ushobora kujya ubaza uti “mbese wizeye ibyo?”—Yoh 11:26.
Igihe abenshi mu bigishwa ba Yesu bababazwaga n’ibyo yari avuze bakigendera, Yesu yasabye intumwa ze kumubwira uko zabonaga ibintu. Yarazibajije ati “kandi namwe murashaka kugenda?” Petero yavuze amagambo agaragaza ibyiyumvo byabo, agira ati “Databuja, twajya kuri nde? Ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho, natwe tukaba twizeye, tuzi yuko uri Kristo, Uwera w’Imana” (Yoh 6:67-69)? Ikindi gihe, Yesu yabajije abigishwa be ati ‘abantu bagira ngo Umwana w’umuntu ndi nde?’ Hanyuma, yakomereje ku kibazo cyabatumiriraga kuvuga ibyari mu mitima yabo, agira ati ‘mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?’ Petero yashubije agira ati “uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.”—Mat 16:13-16.
Mu gihe uyobora icyigisho cya Bibiliya, gukoresha ubwo buryo ku ngingo zimwe na zimwe bishobora kuba ingirakamaro. Ushobora nko kubaza uti “bagenzi bawe mwigana (cyangwa abo mukorana) babona bate ikintu iki n’iki?” Yamara gusubiza, ukamubaza uti “none se, wowe ugitekerezaho iki?” Iyo umaze kumenya ibyiyumvo nyabyo uwo muvugana afite, bituma ushobora kumwigisha ikintu kimufitiye akamaro kagaragara.
Igihe ushaka gutsindagiriza. Ushobora no gukoresha ibibazo ushaka gutsindagiriza ibitekerezo. Uko ni ko intumwa Pawulo yabigenje, nk’uko bigaragazwa mu Baroma 8:31, 32, hagira hati “ubwo Imana iri ku ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde? Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?” Zirikana ko aha ngaha buri kibazo gishingiye ku nteruro yemeza ikibanjirije.
Igihe umuhanuzi Yesaya yari amaze kwandika urubanza Yehova yaciriye umwami wa Babuloni, yanditse afite icyizere gikomeye ati “ubwo Uwiteka Nyiringabo ari we wabigambiriye, ni nde uzamuvuguruza? Ukuboko kwe kurabanguye, ni nde uzaguhina” (Yes 14:27)? Urebye ibikubiye muri ibyo bibazo, biragaragara neza ko igitekerezo kibikubiyemo nta muntu wakivuguruza. Bene ibyo bibazo si ngombwa kubisubiza.
Igihe ushaka kuvuguruza igitekerezo gikocamye. Ibibazo umuntu yatekerejeho neza bishobora kumufasha kuvuguruza imitekerereze ikocamye. Mbere yo gukiza umuntu, Yesu yabanje kubaza Abafarisayo na bamwe mu bahanga mu by’Amategeko, ati “mbese amategeko yemera ko ari byiza gukiza umuntu ku isabato, cyangwa ntiyemera?” Amaze kumukiza, yababajije ikindi kibazo, ati ‘ni nde muri mwe waba ufite indogobe cyangwa inka, icyagwa mu iriba, ntiyagikuramo muri ako kanya nubwo ari ku isabato’ (Luka 14:1-6)? Nta gisubizo yari yiteze, kandi koko nta cyo bigeze bamuha. Ibyo bibazo byashyize ahagaragara imitekerereze yabo ikocamye.
Hari n’igihe Umukristo w’ukuri ashobora kugira imitekerereze itari yo. Mu kinyejana cya mbere, bamwe mu Bakristo b’i Korinto baregaga abavandimwe babo mu nkiko ngo abe ari zo zibakemurira ibibazo bagombaga kuba barikemuriye ubwabo. Ni gute intumwa Pawulo yakemuye icyo kibazo? Yakosoye imitekerereze yabo ababaza ibibazo by’uruhererekane byagushaga ku ngingo.—1 Kor 6:1-8.
Nawe ushobora gukoresha neza ibibazo uramutse ubyitoje. Icyakora, zirikana ko ugomba kugaragaza ikinyabupfura, cyane cyane niba ubwira abantu bakuru, abantu mutaziranye cyangwa abantu bafite ububasha. Jya wifashisha ibibazo kugira ngo ugeze ku bandi ukuri kwa Bibiliya mu buryo bwiza.