IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Nta cyo bapfushije ubusa
Yesu amaze gukora igitangaza akagaburira abagabo 5.000 utabariyemo abagore n’abana, yabwiye abigishwa be ati: “Muteranye ibice bisigaye kugira ngo hatagira igipfa ubusa” (Yh 6:12). Yesu yanze gupfusha ubusa ibyokurya Yehova yari atanze kugira ngo agaragaze ko ashimira.
Muri iki gihe Inteko Nyobozi yigana Yesu igakoresha neza impano zitangwa. Urugero, igihe abavandimwe bubakaga ikicaro gikuru i Warwick muri New York, bakoze igishushanyo mbonera cyari gutuma bakoresha neza impano z’amafaranga.
TWAKWIRINDA DUTE . . .
gupfusha ubusa igihe turi ku Nzu y’Ubwami?
gupfusha ubusa mu gihe dufata ibitabo dukoresha ku giti cyacu? (km 5/09 3 par. 4)
gupfusha ubusa mu gihe dufata ibitabo tuzakoresha mu murimo wo kubwiriza? (mwb17.02 “Jya ukoresha neza imfashanyigisho za Bibiliya” par. 1)
gupfusha ubusa ibitabo mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza? (mwb17.02 “Jya ukoresha neza imfashanyigisho za Bibiliya” par. 2, n’agasanduku)