UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 TIMOTEYO 1-3
Mwifuze gukora umurimo mwiza
Iyo abavandimwe bifuje inshingano bakiri bato baba batangiye neza. Ibyo bituma batozwa kandi bakagaragaza ko bakwiriye, maze igihe cyagera bakaba abakozi b’itorero (1Tm 3:10). None se umuvandimwe yagaragaza ate ko yifuza inshingano? Yabigaragaza yitoza ibi bintu bikurikira:
Kwigomwa.—km 7/13 2 par. 2
Gukura mu buryo bw’umwuka.—km 7/13 3 par. 3
Kuba umuntu w’indahemuka kandi wizerwa.—km 7/13 3 par. 4