ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/13 pp. 2-3
  • Bavandimwe mukiri bato, mwaba mwifuza inshingano?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bavandimwe mukiri bato, mwaba mwifuza inshingano?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ibisa na byo
  • Ese ‘wifuza inshingano’?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Twihatire gukora byinshi mu murimo wacu
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Abakozi b’itorero basohoza umurimo w’ingirakamaro
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Ubufasha bwawe burakenewe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
km 7/13 pp. 2-3

Bavandimwe mukiri bato, mwaba mwifuza inshingano?

1. Ni ryari umuvandimwe ukiri muto yatangira gukurikiza ibivugwa muri 1 Timoteyo 3:1?

1 “Umuntu niyifuza inshingano . . . , aba yifuje umurimo mwiza” (1 Tim 3:1). Ayo magambo yahumetswe, atera abavandimwe inkunga yo kuzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe inshingano mu itorero. Ese ibyo bisaba ko umuntu aba akuze? Mu by’ukuri, ni byiza ko umuvandimwe atangira kwifuza inshingano akiri muto. Iyo abigenje atyo ahabwa imyitozo maze agakura yaramaze kugaragaza ko akwiriye kuba umukozi w’itorero (1 Tim 3:10). None se, niba uri umuvandimwe ukiri muto wabatijwe, wagaragaza ute ko wifuza inshingano?

2. Wakwitoza ute umuco wo kwigomwa kandi ukawugaragaza?

2 Kwigomwa: Ujye uzirikana ko wifuza guhabwa umurimo mwiza; si izina ry’icyubahiro. Ubwo rero, ujye wifuza gufasha abavandimwe na bashiki bawe. Uburyo bumwe bwo kubigeraho ni ugutekereza ku rugero rwiza Yesu yadusigiye (Mat 20:28; Yoh 4:6, 7; 13:4, 5). Jya usenga Yehova agufashe kugira umuco wo kwita ku bandi (1 Kor 10:24). Ese ushobora gufasha abagize itorero bageze mu za bukuru cyangwa bamugaye? Ese ujya witangira gutema ibyatsi cyangwa gukora indi mirimo yo kwita ku Nzu y’Ubwami? Ese ushobora gutanga ikiganiro mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi igihe uwari kigitanga atabonetse? Amaherezo uzabona ko kwitangira abandi bihesha ibyishimo.—Ibyak 20:35.

3. Gukura mu buryo bw’umwuka ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki, kandi se twabigeraho dute?

3 Gukura mu buryo bw’umwuka: Ni iby’ingenzi ko umuntu ufite inshingano mu itorero aba akuze mu buryo bw’umwuka, aho kuba umuntu ufite ubuhanga bwihariye cyangwa ubushobozi runaka. Umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka agerageza kubona ibintu nk’uko Yehova na Yesu babibona (1 Kor 2:15, 16). Yera “imbuto z’umwuka” (Gal 5:22, 23). Arangwa n’umwete mu murimo wo kubwiriza kandi agashyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere (Mat 6:33). Nanone ushobora kugira imico iranga umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka ugira gahunda ihoraho yo kwiyigisha. Ibyo bikubiyemo gusoma Bibiliya buri munsi, gusoma igazeti yose y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!, gutegura amateraniro y’itorero no kuyifatanyamo (Zab 1:1, 2; Heb 10:24, 25). Igihe Pawulo yateraga Timoteyo inkunga yo kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, yaramwandikiye ati ‘ujye uhora urinda inyigisho wigisha’ (1 Tim 4:15, 16). Ku bw’ibyo ujye utegura neza ibiganiro utanga mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Jya witegura mbere yo kujya mu murimo wo kubwiriza kandi uwifatanyemo buri gihe. Jya wishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka kandi wihatire kuzigeraho, urugero nko kuba umupayiniya, gukora kuri Beteli cyangwa kwiga Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri. Kuba umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka bizagufasha ‘guhunga irari rya gisore.’—2 Tim 2:22.

4. Ni akahe kamaro ko kuba umuntu ari indahemuka kandi yizerwa?

4 Kuba umuntu w’indahemuka kandi wizerwa: Mu kinyejana cya mbere abavandimwe ‘bavugwaga neza’ ni bo bahawe inshingano yo kugabagabanya ibyokurya Abakristo bari babikeneye. Uko bigaragara abo bavandimwe bari indahemuka kandi bizerwa ku buryo intumwa zitari guhangayikishwa n’uko uwo murimo wari gukorwa. Ibyo byatumye zibanda ku bindi bintu by’ingenzi (Ibyak 6:1-4). Ubwo rero, niba uhawe inshingano mu itorero, ujye uyisohoza neza uko ushoboye kose. Jya wigana Nowa, kuko yakurikije neza amabwiriza yahawe yo kubaka inkuge (Intang 6:22). Yehova abona ko kuba uwizerwa ari iby’agaciro kandi bigaragaza umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka.—1 Kor 4:2; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Akamaro ko gutozwa.”

5. Kuki abavandimwe bakiri bato bagombye kwifuza inshingano?

5 Nk’uko byahanuwe, Yehova arihutisha umurimo w’isarura (Yes 60:22). Ukoze mwayeni, buri mwaka habatizwa abantu 250.000. Kubera ko abantu bashya baza mu muteguro ari benshi cyane, bituma hakenerwa abagabo bujuje ibisabwa bo guhabwa inshingano mu itorero. Muri iki gihe, hari byinshi byo gukora mu murimo wa Yehova kuruta ikindi gihe icyo ari cyo cyose (1 Kor 15:58). Bavandimwe mukiri bato, mwaba mwifuza inshingano? Niba mwifuza inshingano, muba mwifuje umurimo mwiza rwose.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 2]

Kubera ko abantu bashya baza mu muteguro ari benshi cyane, bituma hakenerwa abagabo bujuje ibisabwa bo guhabwa inshingano mu itorero.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]

Akamaro ko gutozwa

Iyo abasaza bahaye inshingano abavandimwe bakiri bato bujuje ibisabwa kandi bakabatoza, bibagirira akamaro. Igihe amateraniro yari arangiye, umugenzuzi w’akarere yicaye kuri platifomu atera inkunga umubwiriza. Yabonye umuhungu ukiri muto wari uhagaze hafi aho, amubaza niba yarashakaga kumuvugisha. Uwo muvandimwe ukiri muto yamushubije ko yari afite inshingano yo gukora isuku kuri platifomu amateraniro arangiye. Ababyeyi be bari bagiye gutaha, ariko we yashakaga gutaha ari uko arangije inshingano ye. Uwo mugenzuzi usura amatorero yahavuye yishimye. Yashimiye abasaza agira ati “abasaza bo muri iryo torero bahoraga biteguye gutoza abavandimwe bakiri bato babaha inshingano mu itorero. Ubwo rero, iyo nabaga nasuye itorero ryabo maze bagasabira umuvandimwe ukiri muto inshingano yo kuba umukozi w’itorero, ntibyantangazaga.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze