ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/04 p. 1
  • Ubufasha bwawe burakenewe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubufasha bwawe burakenewe
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Ibisa na byo
  • Abakozi b’itorero basohoza umurimo w’ingirakamaro
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Bavandimwe, mubibire umwuka kandi mwifuze inshingano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Bavandimwe mukiri bato, mwaba mwifuza inshingano?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Toza abandi kugira ngo bifuze inshingano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
km 12/04 p. 1

Ubufasha bwawe burakenewe

1 “Mbashimira ibyo mudukorera byose. Bitugiraho ingaruka zigaragara.” Ayo ni amagambo agaragaza neza ukuntu twumva tugomba gushimira abasaza n’abakozi b’imirimo. Uko umuteguro w’Imana ukomeza kwaguka, ni na ko iteka harushaho gukenerwa abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bo kwita ku matorero agera hafi ku 100.000 ku isi hose. Niba uri umuvandimwe wabatijwe, ubufasha bwawe burakenewe.

2 ‘Shaka’ inshingano: Ni gute ushobora kugira amajyambere kugira ngo uhabwe inshingano z’inyongera mu murimo (1 Tim 3:1)? Mbere na mbere, ibyo wabikora utanga urugero rwiza mu mibereho yawe ya buri gihe (1 Tim 4:12; Tito 2:6-8; 1 Pet 5:3). Jya wifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza, kandi ufashe abandi kubigenza batyo (2 Tim 4:5). Jya wita nta buryarya ku cyatuma bagenzi bawe muhuje ukwizera bamererwa neza (Rom 12:13). Jya wigana umwete Ijambo ry’Imana kandi wihingemo ubuhanga bwo ‘kwigisha’ (Tito 1:9; 1 Tim 4:13). Ujye usohozanya umwete inshingano uhabwa n’abasaza (1 Tim 3:10). Niba uri umutware w’umuryango, jya ‘utegeka neza abo mu rugo rwawe.’​—1 Tim 3:4, 5, 12.

3 Kuba umukozi w’imirimo cyangwa umusaza bisaba gukora cyane no kugira umwuka wo kwigomwa (1 Tim 5:17). Ku bw’ibyo, igihe ushaka inshingano ujye werekeza ibitekerezo byawe ku gukorera abandi wicishije bugufi (Mat 20:25-28; Yoh 13:3-5, 12-17). Ujye utekereza ku myifatire Timoteyo yagiraga maze umwigane (Fili 2:20-22). Kimwe na we, jya urangwa n’imico myiza (Ibyak 16:1, 2). Uko wihingamo imico myiza yo mu buryo bw’umwuka ukeneye kugira ngo usohoze inshingano z’inyongera kandi ukurikize inama yose uhawe y’ibyo wanonosora, ni na ko ‘kujya mbere kwawe kuzagaragarira bose.’​—1 Tim 4:15.

4 Babyeyi, nimutoze abana banyu gufasha abandi: Abana bakiri bato cyane bashobora gutozwa gufasha abandi. Mujye mubatoza gutega amatwi igihe bari mu materaniro kandi mubatoze kubwiriza no kugira imyifatire ntangarugero, igihe bari ku Nzu y’Ubwami n’igihe bari ku ishuri. Mujye mubatoza kugira uruhare mu gufasha abandi, wenda nko gusukura Inzu y’Ubwami, gufasha abageze mu za bukuru, n’ibindi. Mujye mureka na bo bibonere ibyishimo bibonerwa mu gutanga (Ibyak 20:35). Imyitozo nk’iyo ishobora kubafasha kuzaba abapayiniya, abakozi b’imirimo n’abasaza b’ejo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze