UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABAHEBURAYO 12-13
Igihano kigaragaza urukundo rw’Imana
Igihano gikubiyemo gukosora no kwigisha. Yehova araduhana nk’uko umubyeyi wuje urukundo ahana abana be. Tumenya ibyo Yehova ashaka ko dukosora mu gihe . . .
dusoma Bibiliya, twiyigisha, tujya mu materaniro kandi tugatekereza ku byo dusoma
mugenzi wacu adukosoye
tugezweho n’ingaruka z’amakosa yacu
ducyashywe na komite y’urubanza cyangwa tugacibwa
duhanganye n’ibigeragezo cyangwa ibitotezo.—w15 15/9 21 par. 13; it-1-F 651