UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUVA 6-7
“Ubu noneho ugiye kwirebera ibyo nzakorera Farawo”
Igihe Yehova yari agiye guteza Abanyegiputa ibyago kugira ngo akure Abisirayeli mu buretwa, yabanje kubwira Abisirayeli ibyo yari agiye gukora. Bari kubona imbaraga za Yehova batari barigeze babona kandi n’Abanyegiputa bakamenya ko Yehova ari Imana y’ukuri. Igihe Abisirayeli babonaga ko Yehova ashohoje ibyo yari yarabasezeranyije, byakomeje ukwizera kwabo kandi bituma birinda amadini y’ikinyoma yo muri Egiputa.
Ni mu buhe buryo iyi nkuru itumye urushaho kwiringira ko amasezerano ya Yehova yose azasohora?