IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya wicisha bugufi, wirinde kwiyemera
Umuntu wiyemera aba ari umwibone kandi abangamira abandi. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti: “Ujye ushimwa n’abandi aho gushimwa n’iminwa yawe.”—Img 27:2.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “BA INCUTI YA YEHOVA—JYA WICISHA BUGUFI,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Ni ibihe bintu bikunze gutuma abantu biyemera?
Ni ibihe bintu byatumaga Kalebu yiyemera?
Ni mu buhe buryo se wa Kalebu yamufashije kujya yicisha bugufi?
Muri 1 Petero 5:5 hadufasha hate kwicisha bugufi?