ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb20 Ukuboza p. 8
  • Jya ukomeza gutanga amagazeti

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ukomeza gutanga amagazeti
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Ibisa na byo
  • Jya utanga amagazeti mu gihe ubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Nimukoreshe Amagazeti Yacu mu Buryo Bwiza Cyane.
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Amagazeti Atangaza Ubwami
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Teganya Igihe cyo Gutanga Amagazeti
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
mwb20 Ukuboza p. 8
Mushiki wacu arimo kuganira n’umugore ku ngingo iri muri Nimukanguke!

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya ukomeza gutanga amagazeti

Kuva mu mwaka wa 2018, buri gazeti igenewe abantu bose yibanda ku ngingo imwe. Ayo magazeti ari mu Bikoresho Dukoresha Twigisha. Ni yo mpamvu dushobora kuyatanga mu gihe tubwiriza. Nanone dushobora kuyitwaza tugiye mu rugendo cyangwa tugiye guhaha. Ayo magazeti si yo dukoresha mu gihe twigisha abantu Bibiliya, ariko ashobora gutuma umuntu yifuza kumenya Imana.

Mu gihe uganira n’umuntu, ushobora kumusomera umurongo w’Ibyanditswe kandi ukamubwira ingingo yamushishikaza iri mu igazeti. Urugero ashobora kuba afite umuryango, afite agahinda cyangwa se hari ibimuhangayikishije. Ushobora kumubwira uti: “Hari ingingo mperutse gusoma ivuga ku kibazo ufite. Ese nyikwereke?” Niba ubona abyemeye, ushobora kuyimuha cyangwa ukayimwoherereza uyivanye ku rubuga rwacu. Ibyo wabikora nubwo bwaba ari ubwa mbere muhuye. Nubwo intego yacu y’ibanze atari iyo guha abantu amagazeti, ariko ashobora kudufasha kumenya abifuza kumenya ukuri.—Ibk 13:48.

2018

Amafoto: Ibifubiko by’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! yo mu wa 2018. 1. Ese Bibiliya iracyafite akamaro? 2. Igihe kizaza kiduhishiye iki? 3. Ese Imana ikwitaho? 4. Uko wabona ibyishimo. 5. Ibintu 12 byagufasha kugira umuryango mwiza. 6. Uko wabona ihumure mu gihe wapfushije.

2019

Amafoto: Ibifubiko by’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! yo mu wa 2019. 1. Imana ni nde? 2. Kubaho bimaze iki? 3. Ese ubuzima ni ubu gusa? 4. Ese isi izigera igira amahoro n’umutekano? 5. Ibintu bitandatu wakwigisha abana bawe. 6. Ese Bibiliya ishobora gutuma ubaho neza?

2020

Amafoto: Ibifubiko by’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! yo mu wa 2020. 1. Wakora iki ngo umenye ukuri? 2. Ubwami bw’Imana ni iki? 3. Wakora iki ngo Imana iguhe imigisha? 4. Ihumure ku bantu bahangayitse. 5. Kuki hariho imibabaro? 6. Ese ivangura rizashira?

Ni izihe ngingo zishishikaza abantu bo mu ifasi yawe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze