ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb22 Mutarama p. 9
  • Ufasha abigishwa ba Bibiliya kuza mu materaniro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ufasha abigishwa ba Bibiliya kuza mu materaniro
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Ibisa na byo
  • Amateraniro y’Abahamya ba Yehova yagufasha ate?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Fasha abigishwa ba Bibiliya kuba inshuti za Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Ufasha abo wigisha Bibiliya kwirinda inshuti mbi
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Fasha abigishwa ba Bibiliya kureka ibibi
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
mwb22 Mutarama p. 9

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Ufasha abigishwa ba Bibiliya kuza mu materaniro

Amateraniro ni ikintu k’ingenzi kigize gahunda yo gusenga Yehova (Zb 22:22). Iyo duteraniye hamwe kugira ngo dusenge Yehova, biradushimisha kandi bigatuma aduha umugisha (Zb 65:4). Iyo abigishwa ba Bibiliya bajya mu materaniro buri gihe, bagira amajyambere mu buryo bwihuse.

Wakora iki ngo ufashe uwo wigisha Bibiliya kujya mu materaniro? Jya ukomeza kumutumira. Nanone uge umwereka videwo ivuga ngo: “Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?” Ushobora no kumusobanurira akamaro k’amateraniro (lff isomo rya 10). Ushobora kumubwira ikintu runaka wamenyeye mu materaniro cyangwa ukamubwira muri make ibyo muziga mu materaniro y’ubutaha. Jya umuha ibitabo muziga mu materaniro. Ushobora no kumufasha kugera aho amateraniro abera. Naza mu materaniro, uzibonera ko imihati washyizeho itabaye imfabusa.—1Kr 14:24, 25.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “FASHA ABO WIGISHA BIBILIYA KUZA MU MATERANIRO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ifoto yavuye muri videwo ivuga ngo: “Fasha abo wigisha Bibiliya kuza mu materaniro.” Neeta atumira Jade mu materaniro.

    Neeta yahereye ku ki atumira Jade mu materaniro?

  • Ifoto yavuye muri videwo ivuga ngo: “Fasha abo wigisha Bibiliya kuza mu materaniro.” Neeta ashimishijwe no kuba yicaranye na Jade mu materaniro.

    Kuki twishima iyo uwo twigisha Bibiliya yaje mu materaniro?

  • Ifoto yavuye muri videwo ivuga ngo: “Fasha abo wigisha Bibiliya kuza mu materaniro.” Bashiki bacu baha ikaze Jade nyuma y’amateraniro.

    “Ni ukuri koko, Imana iri muri mwe”

    Ni iki Jade yiboneye ubwo yajyaga mu materaniro bwa mbere?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze